AmakuruImyidagaduroShowbiz

DJ Toxxyk agiye gusubizwa muri gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi 6

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxy igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga.

Ni umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, Mu bujurire, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu no kumuca ihazabu ya 2.210.000 Frw.

Ibyaha DJ Toxxyk yari akurikiranyweho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoreye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025, yaguyemo umupolisi, urugo rwe rukanasangwamo urumogi ubwo hakorwaga iperereza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko DJ Toxxyk yashoboraga gukatirwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu ariko kubera ko yemeye ibyaha, agasaba imbabazi, kandi akaba atari yarigeze ahanwa n’inkiko mbere, igihano cyagabanyijwe.

Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze watumye DJ Toxxyk asohoka mu igororero rya Nyarugenge, i Mageragere, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe buhita bujurira.

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki 15 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko ubwo urukiko rw’ibanze rwafataga umwanzuro, rutitaye ku ngaruka z’ibyaha DJ Toxxyk yahamijwe, rwirengagiza intego z’igihano ndetse n’ibiteganywa n’amategeko.

Bwagaragaje ko mu kugena ibihano, rutabihuje n’ibiteganywa n’ingingo ya 49 ivuga ko umucamanza atanga ibihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka byateje n’impamvu zatumye abikora.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha DJ Toxxy yahamijwe byagize ingaruka zikomeye zirimo kuba hari umuntu watakaje ubuzima kandi ko ari mupolisi wari mu kazi, busanga ibihano yakatiwe by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bito cyane.

Dj Toxxyk yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza ibyaha byose yakoze, kandi ko yumva icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gihwanye n’ibyaha yakoze.

DJ Toxxyk agiye gusubizwa muri gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *