Inkuru itunguranye: DJ Toxxyk akatiwe umwaka n’igice
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi 6 ndetse n’ihazabu ya 1,050,000 Frw, rumuhamya ibyaha byose yashinjwaga.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ibijyanye n’ibiyobyabwenge, guhunga aho impanuka yabereye no kwanga gupimwa alcool. Ibi byose bifitanye isano n’impanuka yakoreye mu Karere ka Nyarugenge ku wa 20 Ukuboza 2025, yahitanye umupolisi, hakaza no gusangwa urumogi iwe mu iperereza.
Urukiko rwavuze ko mu by’ukuri yari yakwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 6 hamwe n’ihazabu, ariko rugabanya igihano rushingiye ku kuba yemeye ibyaha, gusaba imbabazi no kuba atari yarigeze akatirwa mbere.
Icyakora, Ubushinjacyaha bwari bwajuririye umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwamuhanishije imirimo y’inyungu rusange isubitse n’ihazabu, buvuga ko icyo gihano kitahwanye n’uburemere bw’ibyaha byakozwe, cyane cyane ko byahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi. Bwagaragaje ko hagombaga kubaho igihano gikomeye kurushaho, busaba imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu ya 2,210,000 Frw.
DJ Toxxyk na we yagaragaje ko yicuza ibyo yakoze kandi yemera umwanzuro w’urukiko nk’uwuboneye ujyanye n’ibyaha bye.

