AmakuruImyidagaduroShowbiz

Ibya DJ Toxxyk byafashe indi ntera yasabiwe gufungwa imyaka itanu

DJ Toxxyk yasabiwe gufungwa imyaka itanuUbushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 2.210.000 Frw, bugaragara ko ibihano yari yarakatiwe ari bito bidahuye n’ibyaha yakoze.

Dj Toxxyk yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza ibyaha byose yakoze, kandi ko yumva icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gihwanye n’ibyaha yakoze.

DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gukorera impanuka mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, yaguyemo umupolisi, urugo rwe rukanasangwamo urumogi ubwo hakorwaga iperereza.

Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze watumye DJ Toxxyk asohoka mu igororero rya Nyarugenge, i Mageragere, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe, bwahise bujurira tariki ya 6 Gicurasi 2026.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi, bwagaragaje ko ubwo urukiko rw’ibanze rwafataga umwanzuro, rutitaye ku ngaruka z’ibyaha DJ Toxxyk yahamijwe, rwirengagiza intego z’igihano ndetse n’ibiteganywa n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesengura ibihano byatanzwe, rugahanisha DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 2.210.000 Frw kuko habayeho impurirane y’ibyaha.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha DJ Toxxy yahamijwe byagize ingaruka zikomeye zirimo kuba hari umuntu watakaje ubuzima kandi ko ari mupolisi wari mu kazi, busanga ibihano yakatiwe by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bito cyane.

Me Uwamahoro Marie Josée wunganira DJ TOXXYK, yasobanuye ko ibihano byatanzwe n’urukiko rw’ibanze nta nenge ibirimo kuko byose ari ibiteganywa n’amategeko, asaba Urukiko kugaragaza ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 22 Gicurasi 2026, saa saba z’amanywa.

DJ TOXXYK yagaragaje ko yicuza icyaha yakoze ndetse ko ibihano yahawe n’urukiko rwibanze byagumaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *