AmakuruPolitiki

Drone Zongeye Kwibasira Ikibuga cy’Indege cya Kisangani

Ikibuga cy’indege cyo muri Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 24 cyagabweho ibitero bya drone muma saa 6 :00 z’umugoroba.

Ibitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko izo drone ebyiri zahanuriwe kuri iki kibuga mbere y’uko zihamya intego cyangwa igipimo cyazo.

Hari andi makuru avuga ko kiriya gitero cyasize ikigo cyahurizwagamo ibitero bya drone by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gisenywe.

Uretse iki give cyangijwe hari n’ abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Congo Kinshasa bishwe muri iki gitero nubwo hadatangazwa umubare.

Nyuma y’iki gitero, ingendo z’indege ziva n’izijya kuri kiriya kibuga zabaye zihagaritswe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ababa barashe kuri kiriya kibuga, gusa ni ubwa gatatu kirashweho kuva uyu mwaka wa 2026 watangira.

Mu nshuro ebyiri zabanje umutwe wa AFC/M23 wigambye ko ari wo wari inyuma y’iraswa ryacyo.

Byari nyuma yo gushinja ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa kucyifashisha mu kugaba ibitero mu duce uriya mutwe ugenzura, by’umwihariko mu hantu hasanzwe hatuwe n’abaturage benshi.

Ingabo za Leta zimaze iminsi zarakajije ibitero bya drone mu bice M23 igenzura.

Ibi bitero birimo ibimaze iminsi byibasira igice cya Minembwe, gusa mu minsi ibiri ishize izi ngabo zanagabye ibitero bikomeye bya drone mu duce twa Rubaya na Rumangabo.

Ni ibitero byatawaye ubuzima bw’abarimo Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23 n’Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) wiciwe mu gitero cya drone cyarashwe mu mujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *