Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, Inama y’Abepisikopi b’Itorero Angilikani ry’ u Rwanda (EAR) yatoye umushumba mushya, Musenyeri Dr. Gahima Manasseh asimbuye Musenyeri Dr Laurent Mbanda wari uriyoboye kuva mu 2018.
Amatora y’Umushumba Mukuru wa EAR yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri torero kiri i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026.
Musenyeri Gahima w’imyaka 56 asanzwe ayobora Diyosezi ya Gahini, ndetse akaba na Perezida w’Inama y’Amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda. Umuhango wo kumwimika uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira, ukazabera muri Camp Kigali.
Mu matora yakozwe n’Inama y’Abepisikopi igizwe n’abayobora diyosezi 13 za EAR, Musenyeri Gahima yari ahanganye na Musenyeri Assiel Musabyimana uyobora Diyosezi ya Kigeme. Bombi bari bujuje ibisabwa, birimo kuba bafite hagati y’imyaka 55 na 60 no kuba bamaze nibura imyaka itanu bayobora diyosezi.
Amatora y’Umwepisikopi Mukuru wa EAR asanzwe akorwa mu mwiherero w’abepisikopi, bagatora umwe muri bo, uwatsinze akamenyeshwa abakirisitu n’abandi baturage nyuma yo kubarura amajwi.
The New Times yatangaje ko Musenyeri Dr Manasseh Gahima yavutse ku wa 12 Ukuboza 1970, abyarwa na Pheneas Gahima na Donatille Mukarutabana. Yakuriye muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye uvuye mu Rwanda.
Amashuri abanza yayize kuri Kasonga Primary School mu Karere ka Hoima, akomereza ayisumbuye muri Kololo Secondary School no muri St Andrea Kahwa’s College. Nyuma yabonye impamyabumenyi mu bijyanye n’uburezi muri NTC Kakoba Campus, ryari ishami ry’Ikigo cya Kyambogo cyahuguraga abarimu muri Uganda.
Yakomeje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, ahahoze hitwa Umutara Polytechnic, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’abakozi yakuye muri Kabale University, indi mu iyobokamana yakuye muri Wycliffe University, ari na ho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’iyobokamana mu 2018.
Mbere yo kujya mu buyobozi bukuru bw’itorero, Dr Gahima yakoze mu nzego z’ibanze mu Rwanda guhera mu 1996, akora imirimo itandukanye. Nyuma yakoze imirimo y’ubuyobozi muri Diyosezi ya Gahini.
Ku wa 28 Gicurasi 2017 yagizwe Umwepisikopi wungirije wa Diyosezi ya Gahini, naho ku wa 26 Gicurasi 2019 yimikwa nk’Umwepisikopi wa kabiri wayoboye iyo diyosezi. Umugore we yitwa Rose Dusenge Gahima.
Diyosezi ya Gahini yashinzwe muri Gicurasi 1997, ivutse kuri diyosezi za Byumba na Kibungo. Amateka y’umurimo w’ivugabutumwa ry’Abangilikani muri Gahini yatangiye mu 1925, ubwo abamisiyoneri b’Abakirisitu bahashingaga icyicaro cy’ivugabutumwa.


Ibitekerezo