Axel Rudakubana ufite inkomoko ku babyeyi b’Abanyarwanda, wakatiwe igifungo cya burundu kubera kwica abana batatu i Southport mu Bwongereza, yongeye kujyanwa mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha bishya birimo kumena amazi ashyushye avanze n’isukari ku mucungagereza.
Rudakubana w’imyaka 20 yitabye Urukiko rwa Westminster kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ari muri Broadmoor, ibitaro birinzwe byakira bamwe mu bafungwa bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubushinjacyaha bumushinja kugerageza gukomeretsa bikomeye umucungagereza wa gereza ya HMP Belmarsh, nyuma yo kumusukaho ayo mazi ashyushye ayanyujije mu mwenge w’urugi rw’aho afungiye ku itariki ya 8 Gicurasi 2025.
Umushinjacyaha Catherine Pattinson yabwiye urukiko ko umucungagereza yahise ahabwa ubuvuzi bwihuse, ku buryo atagize ikibazo cy’igihe kirekire.
Rudakubana kandi aregwa ibindi bikorwa bibiri byo kugaba ibitero ku bakozi ba gereza.
Ubushinjacyaha buvuga ko ku itariki ya 6 Gicurasi 2025 yabwiye umukozi w’umugore ko yari kumusukaho amazi aramutse atamuhaye ikinyamakuru, nyuma akamumenaho amazi ataramenyekanye ibyari biyagize, ayanyujije mu mwenge w’urugi.
Ku wa 28 Ukwakira 2025, na bwo akekwaho gukubita mu maso umukozi w’umugabo wari ugerageza kumenya niba Rudakubana yafashe imiti ye.
Hari kandi ikindi cyaha aregwa cyo gutunga ibintu bishobora gukoreshwa nk’intwaro. Ubushinjacyaha buvuga ko mu cyumba cye habonetse uduce tw’amabuye twari twasongowe, bikekwa ko twakuwe hasi mu cyumba cye tugashyirwa munsi y’akabati. Rudakubana ngo yabwiye umukozi wa gereza ko yayabikaga agamije kwirinda.
Kuri iyi nshuro Rudakubana ntiyasabwe kuvuga niba yemera cyangwa ahakana ibi byaha. Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa, ategereje kuzongera kuburanira mu Rukiko Rukuru rwa Old Bailey ku itariki ya 19 Ukwakira 2026.
Urubanza rwa Southport
Rudakubana yakatiwe gufungwa burundu muri Mutarama 2025, nyuma yo kwemera uruhare mu rupfu rw’abana batatu bishwe mu gitero cyabereye mu ishuri rya muzika i Southport ku wa 29 Nyakanga 2024.
Abishwe ni Alice da Silva Aguiar w’imyaka icyenda, Bebe King w’imyaka itandatu na Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi. Yahamwe kandi n’icyaha cyo kugerageza kwica abandi bantu 10, barimo abana umunani n’abantu bakuru babiri.
Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, ategekwa kumara nibura imyaka 52 muri gereza mbere y’uko habaho isuzuma ry’uko ashobora kurekurwa. Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko nyuma y’isuzuma ryakozwe ku gihano cye, nta mpamvu z’amategeko zari zihagije zo gusaba ko cyongerwa.
Nyuma y’icyo gitero, hashyizweho Southport Inquiry, komisiyo yigenga ishinzwe gusuzuma uko inzego zitandukanye zari zarakurikiranye ibyerekeye Rudakubana mbere y’igitero, no kureba amasomo yakurwamo kugira ngo ibyabaye bitazongera. Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyatangajwe muri Mata 2026, mu gihe icyiciro cya kabiri cyibanda ku buryo inzego z’Ubwongereza zicunga abantu bashobora kuba bafite ibyago byo kugirira abandi urugomo rukabije.

Ibitekerezo