Ubudage bwaburiye ku ntambara n’Uburusiya

Text size

Umuyobozi w’urwego rw’Ubudage rushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (BND), Martin Jäger, yaburiye ko ibikorwa by’Uburusiya bishobora gutuma haduka intambara.

Mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko i Berlin, Jäger yavuze ko ibyo yise intambara yo mu ibanga Uburusiya burimo kurwana n’Ubudage n’ibihugu by’inshuti zabwo byinjiye mu cyiciro gishya kirushijeho guteza akaga.

Mu byo yashingiyeho, harimo igitero cyageragejwe ku kibuga cy’indege cya Leipzig muri Kanama, hakoreshejwe indege itagira umupilote yari itwaye ibiturika. Yavuze ko Abarusiya ari bo bakekwa mbere na mbere kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Ubudage bukomeje gushinja Uburusiya gukoresha uburyo butandukanye bwo guhungabanya umutekano wabwo, burimo ubutasi, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa byo guteza umutekano muke. Ubutegetsi bw’Uburusiya bukomeje guhakana ibyo birego.

Ubudage buri mu bihugu bifasha cyane Ukraine mu ntambara yo kwirwanaho yatangiye ubwo Uburusiya bwayigabagaho igitero muri Gashyantare 2022.

Umuyobozi w’urwego rw’Ubudage rushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (BND), Martin Jäger. Ifoto: BND

Ibitekerezo