Eddy Kenzo akomeje guhabwa urw’amenyo
Umuhanzi Eddy Kenzo akomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibyago byamubayeho mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026.
Amakuru yatangajwe avuga ko Eddy Kenzo, wari kumwe n’umugore we, Minisitiri Phiona Nyamutoro, yari yicaye mu myanya y’abayobozi bakuru (VIP section).
Abashinzwe Protokole baje kumuhagurutsa igitaraganya bamubwira ko uwo mwanya utari uwe, bamusaba kwicara ahandi mu myanya y’abashyitsi basanzwe.
Minisitiri Phiona Nyamutoro yagerageje kuburanira umugabo we ngo agume aho yari yicaye, ariko abashinzwe Protokole barabyanga, birangira Eddy Kenzo ahagurukijwe.
Ibi byatumye benshi bamuseka ku mbuga nkoranyambaga, bibaza uburyo umuntu nk’uyu uri mu bajyanama ba hafi ba Perezida mu by’ubuhanzi (Senior Presidential Advisor on Creatives) yirukanwa mu buryo nk’ubwo mu birori bikomeye.
Ibi birori byabereye mu kibuga cya Kololo, byari ibyo gutangiza manda ya karindwi ya Perezida Museveni
Eddy Kenzo yari yitabiriye uyu muhango ari kumwe n’umugore we, Minisitiri Phiona Nyamutoro, bageze ahabereye uyu muhango bajyana kwicara mu myanya y’abayobozi yari yateguwe.


