Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Musuuza wamamaye ku mazina ya Eddy Kenzo, yatangaje ko atakibona ku rwego rwo kugereranywa n’abahanzi bakunze gushyirwa mu itsinda ry’abahanzi batatu bakomeye mu muziki w’icyo gihugu , rizwi nka “Big Three” ririmo Bebe Cool, Jose Chameleone na Bobi Wine.
Uyu muyobozi wa Big Talent Entertainment yavuze ko ibyo amaze kugeraho mu muziki n’inzira yanyuzemo bimushyira mu kindi cyiciro. Ku bwe, kumushyira muri izo mpaka ni ugupfobya ibyo yakoze.
Yagize ati: “Narenze ibiganiro n’impaka bya Big Three. Sindi kuri urwo rwego. Unshyira muri icyo cyiciro aba ashaka kunsuzugura. Nakoze ibintu byihariye kandi narabarenze”.
Kenzo yasobanuye ko muri iki gihe adahanganye n’umuhanzi uwo ari we wese. Ahubwo ashyize imbere ibikorwa bizatuma asiga izina mu muziki, aho guhora agereranya urugendo rwe n’urw’abandi.
Ati: “Naje kubaka izina, sinaje guhangana n’abandi. Ni byo nshyize imbere, hamwe n’abantu bakomeje kunshyigikira”.
Aya magamboyongeye gutiza umurindi impaka ku bahanzi bakomeye muri Uganda, zikomeje kugarukwaho n’abahanzi ndetse n’abakunzi b’umuziki.

Ibitekerezo