AmakuruImyidagaduro

Bebe Cool na Eddy Kenzo bari gukorana mu guca intege NRM – Gravity Omutujju

Umuraperi w’Umugande, Gravity Omutujju, yanenze bagenzi be Bebe Cool na Eddy Kenzo, abashinja kwangiza isura ya guverinoma ya y’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, mu ruganda rw’umuziki.

Gravity, wari warigeze gukorana na bo mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Museveni, yavuze aya magambo mu gihe yavugaga ku kibazo cy’amafaranga atarishyurwa neza ajyanye n’ibitaramo byo mu bihe byo kwiyamamaza.

Yavuze ko abo bahanzi bombi bikunda cyane, anavuga ko imyitwarire ya bo iri gutuma abandi bahanzi batangira kwanga ishyaka riri ku butegetsi.

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok, yagize ati: “Yakoranye na Bebe Cool na Kenzo agamije inyungu z’amafaranga gusa, ariko ngo bombi si abantu beza kandi bafite imyitwarire mibi, ikomeje gutuma abantu benshi mu ruganda rw’umuziki batakariza icyizere NRM”.

Aya magambo aje mu gihe hari amakimbirane akomeje hagati y’abahanzi batandukanye n’abayobozi bo mu Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Uganda.

Bebe Cool (iburyo) na Eddy Kenzo (ibumoso): Ifoto yakuwe ku rubuga howwe.ug

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *