FIFA ishobora kongera inkunga igenera abanyamuryango

Text size

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko iri shyirahamwe rishobora kongera amafaranga rigenera amashyirahamwe 211 y’umupira w’amaguru arigize, riyakuye ku mafaranga rizigamye agera kuri miliyari 4.4 z’amapawundi.

Gianni yavuze ariko ko umubare w’ayatangwa uzabanza gusuzumwa kugira ngo icyemezo kidahungabanya imari ya FIFA.

Mu ibaruwa yanditse ku wa Mbere w’ejo hashize tariki ya 28 Nzeri 2026, yoherereje abayobozi b’amashyirahamwe ayobora umupira w’amaguru ku migabane itandatu, Infantino yavuze ko ashyigikiye gutanga inkunga y’inyongera ingana n’iyo FIFA yashoboraga gutanga mu buryo burambye. Yirinze kwemeza umubare w’amafaranga buri shyirahamwe ryahabwa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaburu I Burayi, UEFA, n’iryo muri Amerika ya Ruguru, Amerika yo Hagati no mu birwa bya Karayibe, Concacaf, basabye ko buri shyirahamwe rigize FIFA ryahabwa nibura miliyoni 10 z’amadolari mu gihe cya 2027–2030. Icyo cyifuzo gishobora kugeza amafaranga yose yatangwaga kuri miliyari 2.1 z’amadolari. Inama y’ubuyobozi bwa FIFA yo ku wa 15 Ukwakira izahabwa ibyavuye mu isuzuma ryacyo cyangwa gahunda y’uko iryo suzuma rizakomeza.

Izi mpaka zikurikiye ihagarikwa ry’umushinga FIFA Forward Enterprise, wari ugamije kwegurira abashoramari mu bikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano n’amarushanwa ya FIFA, harimo Igikombe cy’Isi. Infantino avuga ko uwo mushinga wari ugamije gushaka andi mafaranga yo guteza imbere umupira w’amaguru. Ategerejwe kandi kwiyamamariza gukomeza kuyobora FIFA mu matora yo muri Werurwe 2027; abashaka guhangana na we bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo kugira ngo batange kandidatire zabo.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Ifoto: Getty Images

Ibitekerezo