Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yasabye imbabazi ku makosa yakozwe mu mugambi wari uteje impaka wo gushaka abashoramari bigenga bagura imigabane mu marushanwa akomeye ya FIFA, ariko nubwo yanenzwe bikomeye n’impande zitandukanye, yakomeje kugirirwa icyizere n’abayobozi bakuru ba FIFA, ibintu bishimangira ko agifite imbaraga zikomeye mu buyobozi bw’uyu muryango.
Ibi byabereye mu nama idasanzwe yabereye ku biro bya FIFA muri Afurika biherereye i Rabat muri Maroc ku wa Gatatu w’ejo hashize, aho Infantino yari yahamagaje abagize Inama Nyobozi ya FIFA nyuma y’uko gahunda ye yo gushyiraho ikigo cyiswe FIFA Forward Enterprise (FFE) iteye impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’iyi nama yamaze amasaha menshi, FIFA yasohoye itangazo rivuga ko abagize ubuyobozi bwa yo bakomeje gushyigikira Infantino nk’umuyobozi wa FIFA, ndetse banemeza ko bakomeje kumwizera.
Mu ibaruwa yasinywe na Gianni Infantino hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafstrom, yohererejwe ba visi perezida ba FIFA, abagize Inama Nkuru ya yo ndetse n’amashyirahamwe 211 ayigize, bombi bemeye ko habaye amakosa.
Bagize bati: “Dusabye imbabazi tubikuye ku mutima ku makosa yabaye kandi twiyemeje ko atazongera kubaho.”
FIFA yavuze ko yemera ko uburyo uwo mugambi wateguwe bwatumye abanyamuryango benshi bumva bahejwe mu ifatwa ry’ibyemezo kandi ko byari bikwiye gukorwa mu mucyo no kugisha inama inzego zose bireba.
Uyu muryango kandi wemeye ko nyuma y’uko amakuru y’uyu mugambi ajya mu itangazamakuru, uburyo ikibazo cyakemuwemo nabwo bwagize inenge.
Umugambi wari wateje impaka ni uwuhe?
Infantino yifuzaga gushyiraho ikigo gishamikiye kuri FIFA cyitwa FIFA Forward Enterprise (FFE).
Iki kigo cyari kuzahabwa uburenganzira bwo gukorana n’abashoramari bigenga bagashora amafaranga mu marushanwa akomeye ya FIFA arimo: Igikombe cy’Isi cy’abagabo; Igikombe cy’Isi cy’abagore; n’andi marushanwa yinjiriza FIFA amafaranga menshi.
Mu rwego rwo gushaka ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ayoboka uwo mugambi, Infantino yari yemereye buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rigize FIFA inkunga ya miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika.
Abanenga uwo mugambi bavuze ko wari gutuma abikorera bigenga bagira uruhare runini mu mutungo wa FIFA kandi ukaba warateguwe mu ibanga, ibintu byashoboraga gushyira inyungu z’umupira w’amaguru mu maboko y’abashoramari.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Mugabane w’Uburayi (UEFA) ni ryo ryabaye irya mbere ryamaganye uwo mugambi.
Ryawwise: “Amasezerano yakozwe rwihishwa, adafite umucyo kandi adakwiriye.”
UEFA yatangaje ko itakigirira icyizere ubuyobozi bwa Gianni Infantino ndetse inavuga ko ishobora kuregera FIFA mu nkiko kubera uburyo uwo mugambi wateguwe.
Mu minsi yakurikiyeho, amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu Burayi atandukanye yatangiye gukuraho inkunga yari yarahaye Infantino mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.
Muri ayo harimo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Wales, mu gihe iry’Ubwongereza na ryo ryatangaje ko riri gusuzuma uwo mwanzuro.
Ntabwo abanenze Infantino bagarukiye muri UEFA gusa.
Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa FC Barcelona, Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Luis Figo, yavuze ko igihe kigeze ngo Infantino yegure.
Yagize ati: “Infantino yasebeje umwanya yari yarasezeranyije kuzaha icyubahiro. Birashoboka ko atakibasha gukiza isura ye, ariko aracyafite amahirwe yo gukiza umupira w’amaguru niba yeguye.”
Na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, igihugu giherutse kwakira Igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abagabo hamwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Mexique, yatangaje ko atakimufitiye icyizere.
Mbere y’aho kandi, Carlos Cordeiro wari umwe mu bajyanama bakuru ba Infantino ku bijyanye n’imiyoborere n’ingamba za FIFA, yari amaze kwegura kubera kutemeranya n’uyu mugambi.
Nubwo mu Burayi Infantino ari kunengwa, ku yindi migabane aracyafite inkunga ikomeye.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika n’Aziya byatangaje ko bikomeje kumushyigikira.
Muri byo harimo:
- Misiri;
- Maroc;
- Niger;
- Mauritania;
- Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;
- Philippines.
Ibi bihugu byungukiye cyane muri gahunda ya FIFA Forward, gahunda yatangijwe na Infantino kuva yagera ku buyobozi bwa FIFA mu 2016.
Buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihabwa nibura miliyoni umunani z’amadolari y’Amerika muri buri gihe cy’imyaka itatu kugira ngo ryubake ibikorwa remezo, riteze imbere amarerero y’abana, amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi ndetse rinongere ubushobozi bw’amashyirahamwe y’igihugu.
Ni yo mpamvu benshi bavuga ko ibihugu byinshi bikennye bikomeje kumushyigikira kuko byungukira muri iyo gahunda.
Nubwo UEFA ifite imbaraga nyinshi mu mupira w’amaguru ku Isi, ntibyoroshye ko yonyine yakuraho Infantino.
FIFA igizwe n’amashyirahamwe 211 y’ibihugu, kandi kugira ngo umuntu atsinde amatora y’umukuru wa FIFA bisaba amajwi nibura 106.
Kugeza ubu, usibye UEFA na Jordania byagaragaje kutamushyigikira, ibindi bihugu byinshi biracyari inyuma ye.
Abasesenguzi bavuga ko UEFA izasabwa gushaka undi mukandida ushobora kwizeza ibihugu byo muri Afurika, Aziya na Oceania ko azakomeza gahunda zo kubifasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru ariko akanubaka imiyoborere ishingiye ku mucyo.
Arifuza manda ya kane
Nubwo uyu mwuka mubi ukomeje kumugaragaraho, Gianni Infantino agaragara nk’utiteguye kuva ku buyobozi.
Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa FIFA azaba muri Werurwe 2027, mu nama rusange izabera muri Maroc.
Abifuza guhatanira uwo mwanya bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2026 kugira ngo batangaze kandidatire za bo.
Infantino w’imyaka 56 amaze kuyobora FIFA kuva mu mwaka wa 2016, nyuma yo gusimbura Sepp Blatter wasezerewe nyuma ya ruswa yari yarazengereje uyu muryango.
Mu gihe cye, FIFA yongereye amafaranga yinjiza, yagura amarushanwa menshi arimo Igikombe cy’Isi cy’abagabo kizitabirwa n’amakipe 48 kuva mu 2026, ndetse inazamura inkunga ihabwa amashyirahamwe y’ibihugu binyuze muri gahunda ya FIFA Forward.
Ariko kandi yanenzwe ku byemezo byinshi birimo guha Saudi Arabia uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034, kongera umubare w’amakipe yitabira amarushanwa ya FIFA ndetse no gufata ibyemezo bikomeye atabanje kubiganiraho n’inzego zose bireba.
Nubwo FIFA ivuga ko amakosa yakozwe yubahirije amategeko ya yo kandi ko nta tegeko ryigeze rirengwaho, iri huriro ryemeye ko rigomba kuvugurura uburyo rifata ibyemezo kugira ngo hashyirweho uburyo bukomeye bwo kugenzura no gukorera mu mucyo.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko gusaba imbabazi kwa Infantino bishobora kugabanya umwuka mubi wari umaze iminsi ugaragara, ariko ntibizahagarika igitutu kiri kumwiyongera, cyane cyane mu Burayi.
Mu gihe amatora ya 2027 agenda yegereza, ikibazo nyamukuru kizaba ari ukumenya niba Infantino azabasha kongera kwigarurira icyizere cy’amashyirahamwe amunenga cyangwa niba abatavuga rumwe na we bazabona umukandida ufite ubushobozi bwo guhangana na we. Uko ibintu bihagaze ubu, Infantino aracyafite inkunga ikomeye iva muri Afurika, Aziya n’ibindi bice by’Isi, ibintu bituma amahirwe ye yo kongera gutorerwa indi manda akomeza kuba menshi nubwo impaka zimuzengurutse zidacogora.

Ibitekerezo