Umuhanga mu by’Ubugenge w’Umubiligi, Prof. Francis Halzen, yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge (Physics) cya 2026 kubera uruhare yagize mu kubaka ikigo cy’ubushakashatsi cya IceCube no kuvumbura uduce twitwa neutrinos dufite ingufu nyinshi duturuka mu kirere cya kure.
Halzen yayoboye umushinga wa IceCube, uherereye ku mpera y’amajyepfo y’isi, muri Antarctica. Ikigo gikoresha urubura rufite ingano ya kilometero kibe imwe, rwashyizwemo ibyuma ibihumbi byumva urumuri, kugira ngo gitahureutwo duce tugoye kuvuga.
Neutrinos ni uduce duto cyane tugize isi y’ibintu, dushobora kunyura mu mubiri w’umuntu cyangwa mu isi tutagize icyo dukozaho. Kuba tudakunze kugongana n’ibindi bintu bituma kutumenya bisaba ibikoresho byihariye.
Izuba ritanga netrinos nyinshi, ku buryo buri segonda, miliyari zazo zinyura mu gice cy’umubiri kingana n’urutoki umuntu atabimenye kandi nta ngaruka bimugizeho.
IceCube yo yibanda ku gutahura neutrinos zifite ingufu nyinshi, zituruka ku bikorwa bikomeye bibera mu kirere cya kure, birimo ibyo muri magalaksi ari kure y’izuba ryacu.
Utwinshi muri utwo duce tunyura mu rubura nta kimenyetso dusize. Icyakora, rimwe na rimwe neutrino igongana n’imitima y’atome, hakavuka utundi duce tugenda mu muvuduko mwinshi, tugatanga urumuri rw’ubururu igihe tunyura mu rubura.
Ibyuma bya IceCube bitahura urwo rumuri. Imiterere yarwo n’igihe rugeze kuri buri cyuma bifasha abashakashatsi kumenya icyerekezo neutrino yaturutsemo, bityo bakagerageza gutahura inkomoko yayo mu kirere.
Ibi bituma neutrinos zifatwa nk’intumwa zituruka mu isanzure, zitanga amakuru ku bintu n’ibikorwa telesikope zisanzwe zidashobora kwitegereza neza.
Halzen yagaragaje bwa mbere igitekerezo cyo gukoresha urubura rwo ku Mpera y’Amajyepfo y’Isi mu gutahura neutrinos mu 1988. Kubera ko utwo duce tudakunze kugongana n’ibindi bintu, byasabaga urubura rwinshi kandi rubonerana kugira ngo haboneke ibimenyetso bihagije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko yatunguwe no kubona igitekerezo cye kigeze ku musaruro wari witezwe. Yasobanuye ko ubwo batangiraga umushinga, benshi bawubonaga nk’igitekerezo cyiza, ariko bake bakizera ko uzashoboka, na we ubwe akaba yari afite impungenge.
Perezida wa Komite ya Nobel mu Bugenge, Porofeseri Mark Pearce, yashimye uburyo Halzen yayoboye itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi n’abahanga mu bya tekiniki. Yavuze ko ukwihangana kwe n’icyerekezo cye mu bushakashatsi byafunguye inzira nshya yo kwiga isanzure.


Ibitekerezo