AmakuruImyidagaduro

Madonna yashyizeho igihembo ku muntu uzamubonera imyenda ye idasanzwe yaburiye mu gitaramo

Umuhanzi w’icyamamare Madonna yatangaje ko azatanga igihembo ku muntu uzabona imyenda yari yambaye ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Coachella giherutse kuba mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi yabikoze nyuma y’uko iyo myenda imaze igihe kinini itaraboneka kuva icyo gitaramo cyaba. Madonna, ubu ufite imyaka 67, yanditse ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko iyo myenda ifite agaciro gakomeye mu buzima bwe, avuga ko atari imyenda isanzwe ahubwo iri mu bigize amateka ye.

Iyo myambaro irimo ijaketi y’umwura, corset ndetse n’ikanzu ngufi, byose yari yambaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Yanasabye umuntu wese wayibona kuvugana n’ikipe ye, anizeza ko azahabwa igihembo.

By’umwihariko, iyo myenda hamwe n’inkweto za “boots” yari yambaye ifite agaciro kihariye kuko yari yarayambaye no mu gitaramo cya Coachella cyabaye hashize imyaka igera kuri 20.

Polisi yo mu gace ka Indio muri leta ya California aho iki gitaramo cyabereye ntiratangaza neza uko iyo myenda yaburiye muri icyo gitaramo, gusa amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko ishobora kuba yaraburiye mu gikapu yari irimo igihe barimo bava aho igitaramo cyabereye.

Madonna azwi nk’umwe mu bahanzi b’abagore bagurishije umuziki mwinshi kurusha abandi ku isi, ari na yo mpamvu akunze kwitwa “Umwamikazi wa Pop”.

Madonna ari gushakisha imyambaro yari yambaye mu gitaramo cyo ku wa gatanu nijoro, yaburiwe irengero nyuma yacyo. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *