Nepal: Inkangu yahitanye abazamuka imisozi 10

Text size

Abanyanepali bagera ku 10 bari mu myiteguro yo kuyobora itsinda ry’abazamuka imisozi baburiwe irengero, nyuma y’uko inkangu y’urubura yibasiye inkambi yari hafi y’umusozi Himlung Himal, mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026.

Abateguye uru rugendo batangaje ko aba bayobozi b’ingendo zo mu misozi bari bageze ahantu bagombaga gutegurira inkambi, hafi y’impinga ya Himlung Himal mu Karere ka Manang, ubwo inkangu y’urubura yabagwiraga.

Umusozi Himlung Himal, ufite ubutumburuke bwa metero 7,126, uherereye ku mupaka wa Nepal na Tibet kandi ukunze gusurwa n’abazamuka imisozi baturutse mu mahanga. Amakuru y’iteganyagihe agaragaza ko mu minsi ishize ako gace kaguyemo urubura rwinshi.

Ikirere kibi cyakomye mu nkokora ibikorwa byo gushakisha no gutabara, kuko kajugujugu n’amatsinda y’abatabazi bitashoboye kugera ahabereye impanuka.

Bibhuti Chand Thakur wo muri sosiyete Himalaya Holidays Trekking yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abantu umunani bo mu itsinda ryabo n’abandi babiri bo mu yindi sosiyete ari bo baburiwe irengero.

Abo Banyanepali bari boherejwe mbere y’abazamuka imisozi b’abanyamahanga kugira ngo bategure inkambi, bagenzure inzira kandi bashyire imigozi ifasha abazamuka uwo musozi.

Mu minsi ishize, uturere tw’imisozi muri Nepal twibasiwe n’imvura n’urubura bikomeje kugwa, bituma kuhakorera ingendo birushaho guteza ibyago. Ubukerarugendo bushingiye ku kuzamuka imisozi ni kimwe mu bikorwa byinjiriza Nepal amafaranga menshi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gusoza, abazamukaga umusozi Manaslu, uza ku mwanya wa munani mu misozi miremire kurusha iyindi ku isi, bahatiwe kuwuvaho kubera impungenge z’uko hashoboraga kuba izindi nkangu z’urubura.

Ibi bibaye mu gihe hatarashira amezi abiri abazamuka imisozi batandatu baguye ku musozi Broad Peak wo muri Pakistan. Muri bo harimo Nirmal Purja, Umunyanepali wari ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza kandi wari uzwi cyane mu mwuga wo kuzamuka imisozi.

Hagati aho, ikirere kibi cyibasiye agace ka Uttar Pradesh mu Buhinde, mu majyepfo ya Nepal, kimaze guhitana abantu barenga 50, nk’uko abayobozi baho babitangaje.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize umwuzure ukomeye n’inkangu byabereye ku mupaka wa Nepal na Tibet muri Kanama na byo biracyakomeje. Amakuru avuga ko abantu barenga 6,000 bakiburiwe irengero.

Abantu barenga 1,400 ni bo bimaze kwemezwa ko bapfuye nyuma y’uko igice kinini cy’urubura rwo mu misozi gisenyutse, amazi menshi n’ibyondo bikiroha mu kibaya cy’umugezi wa Trishuli, bigatwara inkangu ndetse bigasenya ahari hatuwe.

Inkangu y’urubura yibasiye umusozi wa Himlung Himal, ukundwa n’abazamuka imisozi baturutse mu mahanga. Ifoto: Getty Images

Ibitekerezo