Bitunguranye, Trump yisubiyeho ku masezerano na Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yahaye amabwiriza itsinda ry’Amerika riri mu biganiro na Iran ko ritagomba kwihutira gusinya amasezerano ayo ari yo yose, nubwo mu minsi ishize yari yavuze ko ibiganiro biri hafi kurangira neza.
Aya masezerano amaze iminsi avugwa cyane arimo gahunda yo kongera agahenge k’iminsi 60, kongera gufungura umuhora wa Hormuz usanzwe ari ingenzi mu bucuruzi bw’isi, ndetse no gukomeza ibiganiro birebana na gahunda ya nikleyeri ya Iran.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza kandi mu buryo bwiza, ariko ashimangira ko buri ruhande rukwiye gufata umwanya uhagije kugira ngo hatazagira ibikozwe mu buryo bwihuse bishobora guteza ibibazo nyuma.
Ibi byatunguranye kuko ku wa Gatandatu y’icyumweru gishize, yari yavuze ko byinshi mu bigize ayo masezerano byamaze kumvikanwaho, ibintu byari byatumye benshi batekereza ko hashobora gutangazwa amasezerano ya burundu mu masaha cyangwa iminsi mike yakurikiraho.
Ku ruhande rwa Iran na ho, bamwe mu bayobozi ba bo bari bagaragaje icyizere ko ibiganiro biri gutanga umusaruro. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Esmail Baghaei, yavuze ko impande zombi “ziri hafi cyane ariko na none zikiri kure” yo kumvikana burundu.
Nubwo bimeze bityo, amakuru aturuka muri Amerika avuga ko ayo masezerano atagamije gukemura ikibazo cyose burundu, ahubwo ko ari intambwe ya mbere ishobora gukingura amarembo y’ibindi biganiro bikomeye bizakurikiraho.
Mu ngingo zitarumvikanwaho neza harimo igihe Iran ishobora gukurirwaho ibihano, imitungo ya yo yafatiriwe ishobora kurekurwa ryari, ndetse n’igitutu Washington ikomeje gushyira kuri Tehran ngo igabanye ibikorwa byayo bya nikleyeri.
Aya masezerano kandi yatangiye guteza impaka zikomeye mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump, aho bamwe mu bayoboke ba ryo bamaze kuvuga ko Amerika iri korohereza cyane Iran kandi ko ibyo bishobora gushyira mu kaga inyungu za Washington mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

