Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yahishuye uko yagiriye inama umugabo wa Vestine nyuma y’uko Vestine atangaje ko ashaka gatanya n’umugabo we.
Scovia yatangaje aya magambo ku mugoroba w’ejo tariki ya 14 Nzeri 2026 ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ye, Mama Urwagasabo, hamwe n’abandi banyamakuru bakorana.
Mu gihe bavugaga ku magambo yatangajwe na Vestine avuga ko yatangiye urugendo rwo kwaka gatanya n’umugabo we, Idrissa Ouédraogo, mu buryo bwemewe n’amategeko, Scovia yavuze ko yavuganye n’uyu mugabo amugira inama ho kutazigera avuga ku bijyanye n’urugo rwe.
Yagize ati: “Njyewe uyu mugabo twaravuganye, mugira inama ko adakwiye kuzagira umuntu n’umwe abwira ibijyanye n’urugo rwe. Ni yo nama namugiriye inama kandi nizere ko azayikomeza. Njye sinemera ko umuntu avuga ibibera mu rugo rwe”.
Yakomeje avuga ko iyi nama yayimugiriye ubwo Vestine yerekezaga muri Canada mu mpera z’umwaka ushije agiye mu bitaramo by’itsinda ahuriyemo na murumuna we, ryitwa Vistine&Dorcas.
Ati: “…twese turubaka, tugira ibibazo, ndi mukuru ndakuruta, uzabaze n’abandi iwanyu barahari. Niba hari ibitagenze neza mukomeze mubiganireho, mugishe inama, ababyeyi, inshuti, ariko ntimuzigere muza kuvuga mu ruhame icyabaye”.
Si ibyo gusa kandi kuko Scovia yavuze ko nubwo Vestine yatangije urugendo rwo kwaka gatanya kubera ko ngo umugabo yamuciye inyuma, ibyo birahagije ntazagira ikindi arenzaho.
Ngo kuba Vestine umugabo we yaba yaramuciye inyuma ni ibintu bishobora kumutera agahinda gakabije, bityo inama ni uko yakwegera muganga akamuganiriza cyangwa mama we dore ko akimufite nk’uko Scovia yakomeje atanga inama kuri uyu muryango.
Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine & Dorcas yatangaje ko yatangiye inzira yo gusaba gatanya n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026. Avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona amakuru n’ibimenyetso by’uko umugabo we yamuciye inyuma, akaryamana n’abakobwa babiri ndetse akabatera inda.
Ibibazo byo mu rugo rwa bo byatangiye kujya ahagaragara mu Gushyingo 2025, ubwo Vestine yandikaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari mu bihe bikomeye kandi ko yakoze amahitamo mabi. Yanashimangiye ko atifuza kugabana imitungo n’umugabo we, ahakana abavuga ko ari yo mpamvu yasabye gatanya.
Vestine na Idrissa Jean Luc Ouédraogo bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma yo kubanza gusezerana imbere y’amategeko. Gutandukana kwa bo kwatangiye kuvugwa hashize amezi make gusa bashyingiranywe.

Ibitekerezo