AmakuruUbuzima

Gicumbi: Gitifu w’akagari yafungiye umusaza n’umukecuru mu biro by’akagari yigira mu nama

Mu Murenge wa Ruvune w’Akarere ka Gicumbi, ibyari ibiro by’Akagari ka Cyandaro byahindutse kasho ubwo Gitifu w’aka kagari yafungiraga umusaza n’umukecuru mu biro akabasiga akajya mu nama ku murenge nk’uko TV1 yabitangaje.

Uretse kuba bibabaje bikanatangaza uhanyuze wese, ibi abantu babifashe nk’amahano.

Amakuru aba basaza bahaye TV/Radio1 ubwo yahageraga bavuze ko bari bahamagawe n’umuyobozi w’aka kagari kugira ngo baganire ku kibazo cy’ibyibwe bivugwa ko n’umuhungu wa bo yabigizemo uruhare ndetse ngo bari baje biteguye kubyishyura kugira ngo ikibazo kirangire mu bwumvikane.

Umusaza yagize ati: “Natanze ibihumbi magana abiri na mirongo inani (280,000 RwFr). Nari nsigayemo amafaranga nzishyura buhoro buhoro”.

Nyuma yo kwishyura igice andi bakemera kuzayishyura buhorobuhoro, ntibyakiriwe neza n’umuyobozi w’AKagari ka Cyandaro akabafungira mu biro, akababwira ko bazasohoka ari uko bishyuye amafaranga yose, ahita yikomereza ajya mu nama ku murenge.

Ubwo TV/Radio1 yahageraga, yasanze aba basaza inzara yabafatanyije no gukubwa, babura ubwiherero.

Ati: “Muzatubarize kuko nubwo umuntu yagufunga, agufunge ariko akwereke aho wihagarika, none dore yigendeye”.

Bamwe mu baturage bavuga ko batunguwe no gusanga ahatangirwa serivisi hahinduwe kasho. Banavuga ko bituma batinya kwegera ubuyobozi bitewe n’uburyo bakirwa. Uyu yagize ati: “Bakagombye kubajyana ku rukiko i Byumba cyangwa ahandi hantu kuko aha si muri gereza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Mbarushimana Prudence, yanenze imyitwarire y’uwo muyobozi w’akagari.

Yagize ati: Iryo ni ikosa yakoze. Niba hari umuturage wakoze ikosa ashyikirizwa polisi. Ikosa yakoze ntiyanatubwiye, ubwo turaza kumwegera tumugire inama ibyo bintu ntabyongere”.

Abaturage bavuga ko abayobozi bagomba kwisubiraho bakubaha abaturage cyane cyane abageze mu zabukuru kuko kubafunga atari uburyo bwo gukemura ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *