Umugabo wibye indirimbo za Beyoncé zitarajya hanze yakatiwe
Umugabo witwa Kelvin Evans, ufite imyaka 41, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwinjira mu modoka no kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byari birimo indirimbo za Beyoncé zitari zasohoka. Ibi byabereye mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, muri Amerika.
Urukiko rwamuhamije icyaha nyuma y’uko yemeye ko yinjiye mu modoka yakodeshejwe n’umwe mu babyinnyi ndetse n’utegura imbyino za Beyoncé, akiba ibintu bitandukanye birimo “hard drives” zari zibitseho ibikorwa by’umuziki bya Beyoncé bitarasohorwa. Nyuma yo kurangiza igifungo cye, Evans azamara indi myaka itatu akurikiranwa n’inzego zishinzwe kugenzura abafunguwe.
Ibi byabaye tariki ya 8 Nyakanga 2025, mbere gato y’uko Beyoncé atangira ibitaramo bye bya Cowboy Carter Tour i Atlanta. Abari bafite iyo modoka bagarutse basanga ikirahure cy’inyuma cyamenwe ndetse imizigo yabo yaribwe.
Mu byo abajura batwaye harimo mudasobwa ebyiri za MacBook, écouteurs za Apple, imyenda n’ibindi bikoresho by’agaciro. Hari kandi hard drives zari zibitseho amakuru y’ibanga ndetse n’indirimbo za Beyoncé zitarajya hanze.
Abashinzwe iperereza bakoresheje uburyo bwo gukurikirana mudasobwa zari zibwe, maze babasha kubona aho zari ziherereye. Banifashishije amashusho yafashwe na camera z’umutekano, agaragaza imodoka itukura Evans yari atwaye ihagarara hafi y’iyo modoka yibwe. Andi mashusho yamugaragaje atwaye amavalisi bikekwa ko yari ay’abakoreye Beyoncé.
Nubwo Evans yakatiwe igifungo, kugeza ubu ibikoresho byibwe birimo hard drives ntibiraboneka. Urukiko rwamutegetse kandi kutegera abahohotewe cyangwa aho icyo cyaha cyakorewe. Yari amaze igihe afunzwe kuva muri Kanama 2025.

