Bugesera: Umugabo ukekwaho kwiba amateke yakubiswe n’abaturage arapfa
Mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamufatiye mu murima w’abandi bakeka ko yari yagiye kwiba amateke.
Amakuru yatangajwe na Radio/TV1 avuga ko uwo mugabo yafashwe n’abaturage mu gihe bivugwa ko yari arimo kwiba amateke mu murima utari uwe. Abo baturage ngo bahise batangira kumukubita bikabije, kugeza ubwo ahasize ubuzima.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rweru bwemeje aya makuru, buvuga ko hatangiye iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri icyo gikorwa cyateje urupfu.
Bwongeyeho ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi, barimo na nyiri umurima bivugwa ko uwo mugabo yari yibyemo, bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe.
Abayobozi baributsa abaturage kwirinda kwihanira, bagasaba ko umuntu wese ukekwaho icyaha yajyanwa mu nzego z’umutekano aho guhanwa mu buryo butemewe n’amategeko, kuko bishobora kuvamo ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubuzima.
Iperereza rirakomeje, mu gihe bakekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi bategereje gushyikirizwa ubutabera.

