Ibirori n’imyigaragambyo mu gufungura Igikombe cy’Isi

Igikombe cy’Isi cya 2026 cyafunguwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Mexico mu birori bikomeye byaranzwe n’umuziki, imbyino n’udushya twinshi twashimishije imbaga y’abafana bari bateraniye kuri Stade Azteca.

Uyu muhango warushijeho kuryoha ubwo icyamamare mu muziki Shakira cyagaragaraga ku rubyiniro hamwe n’abandi bahanzi bazwi, barimo J Balvin, Burna Boy na Danny Ocean, bagasusurutsa ibihumbi by’abafana bari buzuye iyi stade y’amateka.

Abafana benshi bari bafite ibyishimo bidasanzwe kuko Mexico yongeye kwakira umukino ufungura Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 40 ishize. Ibyo byatumye Stade Azteca yuzura abantu barenga ibihumbi 80 baje kwihera ijisho ibirori n’umukino wa mbere.

Nubwo imbere muri stade hari ibyishimo byinshi, hanze ya yo habereye imyigaragambyo n’ugushyamirana hagati ya bamwe mu bigaragambyaga na polisi, bituma ingamba z’umutekano zikazwa.

Ku kibuga, ikipe y’igihugu ya Mexico yahaye impano abafana ba yo itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wafunguye iri rushanwa. Julián Quiñones yafunguye amazamu hakiri kare, mbere y’uko Raúl Jiménez ashimangira intsinzi y’abakiriye irushanwa.

Javier Pérez, umwe mu bafana bari bazanye n’imiryango ya bo, yavuze ko ari ubwa mbere abonye Igikombe cy’Isi imbonankubone, agaragaza ko yari yishimiye cyane gusangira uwo munsi n’abe.

Mbere y’umukino, umuririmbyi Fher Olvera wo muri Mexico yashimishije abafana aririmba indirimbo “Oye Mi Amor”, ashimangira ko umupira w’amaguru ari ururimi ruhuza abantu n’umuco wa bo.

FIFA yateguye uruhererekane rw’ibitaramo bizakomeza mu bindi bihugu byakiriye iri rushanwa, aho abahanzi bakomeye ku isi bazakomeza gususurutsa abafana mu minsi itandukanye y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Shakira ku rubyiniro (REUTERS binyuze kuri BBC)
Abaririmbyi mu birori byo gutangiza irushanwa (REUTERS binyuze kuri BBC)
Umuhanzi ukomeye muri Columbia yasusurukije abantu (Getty Images)

Ibitekerezo