Abantu batatu bahasize ubuzima, abandi benshi barakomereka nyuma y’irasana ryabereye mu birori ngarukamwaka by’ibiribwa bizwi nka Bite of Seattle, byabereye hafi y’umunara uzwi cyane wa Space Needle mu mujyi wa Seattle, muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibi byabaye ku Cyumweru nimugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya ho, ubwo ibihumbi by’abaturage n’abakerarugendo bari bateraniye muri Seattle Center bishimira ibyo birori bimaze imyaka myinshi bikorwa.
Nk’uko Ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara muri Seattle ryabitangaje, abantu babiri bapfiriye aho amasasu yarasiwe, mu gihe undi muntu yaje kwitaba Imana ageze kwa muganga. Mu bakomerekeye muri icyo gitero harimo n’umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri, ibintu byarushijeho gutera agahinda abaturage.
Umuyobozi w’umujyi wa Seattle, Katie Wilson, yatangaje ko umwe mu bakekwaho uruhare muri icyo gitero yahise atabwa muri yombi n’abapolisi bageze vuba aho byabereye.
Icyakora, Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Seattle, Tyrone Davis, yavuze ko undi ukekwa yahise atoroka nyuma y’uko amasasu arashwe, kandi ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje.
Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bantu babiri bashoboraga kuba bari barimo kurasana hagati yabo, ariko amasasu akagera no ku bandi baturage bari baje kwitabira ibirori.
Polisi yavuze ko kugeza ubu itaramenya icyateye ayo makimbirane cyangwa niba hari isano iri hagati y’abakekwa n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu birukanka mu kavuyo, abandi baryama hasi cyangwa bihisha inyuma y’inkingi n’utubati two muri Space Needle kugira ngo bikingire amasasu.
Abatangabuhamya bavuze ko mbere y’uko bumva urusaku rw’amasasu, abantu bari mu byishimo, bamwe barimo kugura amafunguro, abandi bumva umuziki no kuganira.
Umwe mu bari aho yavuze ko yumvise amasasu menshi akurikirana, abantu bose bagahita batangira kwiruka bashaka aho bahungira.
Undi mutangabuhamya yavuze ko yabanje gukeka ko ari urusaku rw’ibirori, nyuma akabona abantu baguye hasi, ari bwo yahise amenya ko ari amasasu nyayo.
Abashinzwe ubutabazi bahise bagera aho byabereye mu minota mike, batangira gutabara abakomeretse.
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatangaje ko abantu bane bajyanywe kwa muganga bameze neza kandi ubuzima bwabo butari mu kaga, mu gihe undi muntu wakomeretse yanze kujyanwa kwa muganga.
Abaganga bakomeje gukurikirana ubuzima bw’abandi bakomeretse, cyane cyane umwana w’imyaka ibiri, nubwo kugeza ubu hataratangazwa amakuru arambuye ku buzima bwe.
Polisi yafunze agace, iperereza rirakomeje
Nyuma y’irasana, Polisi yahise ifunga agace ka Seattle Center ndetse isaba abaturage kutakigana kugira ngo iperereza rikorwe neza.
Abashinzwe umutekano bakomeje gusaka amashusho yafashwe na camera z’umutekano, kuganiriza abatangabuhamya no gushakisha undi ukekwa watorotse.
Polisi yasabye umuntu wese ufite amakuru cyangwa amashusho yafashwe muri icyo gihe kuyageza ku nzego z’umutekano kugira ngo afashe mu iperereza.
Abayobozi bamaganye icyo gitero
Guverineri wa Leta ya Washington, Bob Ferguson, yamaganye icyo gitero, avuga ko ari ibikorwa by’urugomo bidafite ishingiro.
Yagize ati: “Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomeje kuvurwa. Turashimira abashinzwe ubutabazi n’abapolisi bakoze ibishoboka byose kugira ngo barengere abaturage.”
Depite uhagarariye Seattle mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Pramila Jayapal, na we yavuze ko umutima we uri kumwe n’imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakomeretse.
Yatangaje ko inzego z’ibanze, iza leta n’iz’igihugu zikomeje gukorana kugira ngo hakusanywe amakuru yose no gufasha abagizweho ingaruka.
Ku ruhande rwe, Meya Katie Wilson yavuze ko ababajwe cyane n’uko ibirori byari bigamije guhuza abantu no kwishimira umuco n’ibiribwa byarangiye bihindutse ahabereye amaraso.
Yagize ati: “Uyu mugoroba intekerezo zacu ziri ku babuze ubuzima bwabo, abakomeretse n’imiryango yabo. Seattle iri mu gahinda kandi tuzakomeza gufasha abagizweho ingaruka muri ibi bihe bikomeye.”
Bite of Seattle ni kimwe mu birori bikomeye bibera muri Seattle buri mwaka, bikitabirwa n’abantu ibihumbi byinshi baturuka hirya no hino muri Amerika no mu bindi bihugu.
Abitabira ibyo birori baba baza gusogongera ku mafunguro atandukanye, kureba ibitaramo by’umuziki no kwidagadura n’imiryango yabo. Ni yo mpamvu iryo rasana ryateye ubwoba bwinshi, kuko ryabereye ahantu hari huzuye abaturage barimo abana n’abakerarugendo.
Ibibazo by’amasasu bikomeje guhangayikisha Amerika
Iki gitero cyongeye kwibutsa ikibazo gikomeje guhangayikisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy’ubwiyongere bw’ibitero bikorwa hakoreshejwe imbunda. Mu myaka ishize, igihugu cyakunze kwibasirwa n’irasana ribera mu mashuri, ahacururizwa, insengero, ibitaro no mu birori rusange.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari leta zimwe zakajije amategeko agenga gutunga imbunda, impaka zikomeje kuba ndende hagati y’abashaka ko amategeko arushaho gukazwa n’abavuga ko uburenganzira bwo gutunga imbunda burinzwe n’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Mu gihe iperereza rikomeje, abaturage ba Seattle n’imiryango y’abagizweho ingaruka bakomeje gusaba ko habaho ingamba zikomeye zo kurushaho kurinda umutekano mu birori rusange, kugira ngo ibyishimo by’abaturage bitazongera guhinduka amarira nk’ayagaragaye muri Seattle kuri iki Cyumweru.

Ibitekerezo