Nyuma yo gutandukana na Arsenal FC biravugwa ko ubukangurambaga bwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda “Visit Rwanda” bugiye kwerekeza mu ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza.
Iyi nkuru ije nyuma y’uko urubuga Read Aston Villa rukunze kwandika kuri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Birmingham wa kabiri munini mu Bwongereza, rwatangaje ko Visit Rwanda iri mu mazina ari kuvugwa nk’ashobora kuba umuterankunga mushya uzagaragara ku kuboko kw’imyambaro (sleeve sponsor) ya Aston Villa.
Andi makuru kandi avuga ko Aston Villa n’u Rwanda bashobora gutangaza ko binjiye mu bufatanye mu minsi iri imbere.
Aston Villa imaze iminsi iri gushaka umuterankunga mushya uzajya ugaragara ku kuboko kw’imyenda yayo nyuma y’uko amasezerano yari ifitanye na Trade Nation yarangiye muri uyu mwaka.
Iyi kipe iravugwa mu biganiro n’u Rwanda, mu gihe amasezerano yo kurumenyekanisha biciye muri Visit Rwanda rwari rumaze imyaka umunani rufitanye na Arsenal yarangiranye n’umwaka ushize w’imikino.
Uru rubuga Read Aston Villa ivuga ko Visit Rwanda iri gushaka uburyo bwo gukomeza kugira ijambo muri Premier League ku giciro kidakanganye n’icyo yatangaga muri Arsenal, ariko ikabona umusaruro uhagije mu kwamamaza ubukerarugendo n’ishoramari ry’u Rwanda.
Mu gihe iyi kipe yaba ibaye umufatanyabikorwa mushya w’u Rwanda, yakwiyongera ku makipe ya Atletico de Madrid yo muri Espagne, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Los Angeles Clippers yo muri NBA, Los Angeles Rams na Basketball Africa League basanzwe bafatanya n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda.


Ibitekerezo