Nate Ament wakiniraga Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA), yatoranyijwe na Miami Heat, imutanga muri Milwaukee Bucks muri ‘NBA Draft’ za 2026 zabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ufite umubyeyi w’umunyarwandakazi yagiye muri iki gikorwa yaserukanye ikote ririho amagambo ‘Visit Rwanda’ imbere.
NBA Draft zatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, mu cyiciro cya mbere cyabereye muri Barclays Center i New York. Uyu mwaka zigizwe n’abakinnyi 60 bazatoranywa mu byiciro bibiri, aho icya nyuma kizaba mu rukerera rwo ku wa Kane.
Nate Ament wakiniraga Kaminuza ya Tennesse, yatoranyijwe n’Ikipe ya Miami Heat muri iki cyiciro cya mbere ari uwa 13, atangwa muri Milwaukee Bucks.
Muri Kanama 2025, yasuye u Rwanda nyina akomokamo, asura ibikorwa nyaburanga bitandukanye n’ibindi bikorwa birimo kwerekwa aho u Rwanda rugeze mu iterambere rya Basketball.
Uyu mukinnyi ukiri muto, aheruka kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cye yamenye akuze, ndetse aramutse agikiniye yaha ibyishimo Abanyarwanda.
Ati “Mama ni ho yavukiye aranahakurira, ubwo rero igice kimwe ndi Umunyarwanda. Hari na musaza wa Mama [marume] uhatuye.”
“Iyo nagiyeyo biba ari byiza cyane kuko inshuro nyinshi mbona amateka mashya, kuko mba ndi gukura menya byinshi ku gihugu cyanjye, nkiga umuryango n’inkomoko.”
Ubwo yari afite imyaka 17 mu 2024, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’.


Ibitekerezo