AmakuruImikinoSports

Meya wa New York yitabiriye isengesho rya Eid al-Adha yambaye umwambaro (Jersey) wa Arsenal (Amafoto)

Umuyobozi w’Umujyi wa New York (Mayor), Zohran Kwame Mamdani, yitabiriye isengesho rya Eid al-Adha yambaye ikanzu (Thobe cyangwa Kurta) ikoze mu ishusho y’umwenda w’ikipe ya Arsenal FC.

Uyu muyobozi, usanzwe afana iyi kipe yo mu Bwongereza (Arsenal FC), yatunguye benshi ubwo yitabiraga Isengesho ryabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru Macombs Dam Park mu gace ka Bronx.

Ikanzu ye yari ifite amabara y’ubururu n’andi mabara aranga imyenda Ikipe Arsenal yambara mu kibuga ndetse n’ikirango cya “Emirates Fly Better” kigaragara mu gatuza , utibagiwe n’ikirango cya “Visit Rwanda”.

Ku mbuga nkoranyambaga, iyi myambarire ye yagarutsweho cyane mu bakunzi b’umupira w’amaguru, aho abenshi bashimye uburyo yahuje umuco n’idini na siporo.

Zohran Mamdani, uretse kuba umuyobozi wa New York, ni umufana ukomeye cyane w’akadasohoka w’ikipe ya Arsenal.

Mu biganiro binyuranye bitandukanye, akunda kugaragaza ko akunda iyi kipe kuva mu bwana bwe, bityo rero gushyiraho iyo kanzu byari no kwishimira intsinzi n’ibihe byiza ikipe ye irimo muri uyu mwaka dore ko iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza nyuma y’imyaka 22 yari imaze itagitwara.

Iyi kipe kandi yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League aho izahura na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ku wa 30 Gicurasi 2026.

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, afite amateka yihariye cyane muri politiki ya Amerika dore ko ari we Muyisilamu wa mbere akaba n’Umunya-Asiya wa mbere watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa New York (Mayor), aho yatangiye imirimo ye ku wa 1 Mutarama 2026.

Zohran Mamdani ni we Muyisilamu wa mbere akaba n’Umunya-Asiya wa mbere utorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa New York (photo: Twitter)
Meya wa New York yitabiriye isengesho rya Eid al-Adha yambaye umwambaro (Jersey) ya Arsenal
Zohran Mamdani yakuze akunda gukina umupira w’amaguru ndetse yakuze afana Arsenal FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *