Imbwa zishobora kumenya amarangamutima y’abantu

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko imbwa zifite ubushobozi bwo gutandukanya amarangamutima y’abantu zishingiye ku masura y’abantu agaragaza marangamutima ya bo, arimo ibyishimo, uburakari, ubwoba n’agahinda.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Vienna muri Autriche bifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gusuzuma amashusho y’ubwonko bw’imbwa 12 zo mu bwoko bwa Border Collie. Izo mbwa zerekwaga amafoto y’amasura y’abantu agaragaza amarangamutima atandukanye, mu gihe ibikorwa by’ubwonko bwa zo byakurikiranwaga.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko iyo imbwa zerekwaga amafoto y’abantu zitazi bishimye, ibice by’ubwonko bifitanye isano no gutekereza ku rwego rwo hejuru ibyo zibona no kwakira ibihembo byahitaga bikora. Ibyo bice birimo ibyitwa “temporal cortex” na “caudate nucleus”.

Icyakora, iyo zerekwaga amasura agaragaza uburakari, ubwoba cyangwa agahinda, ibyo bice ntibyagaragazaga igisubizo nk’icyabonetse ku masura y’abantu bishimye.

Abashakashatsi bakomeje basesengura imikorere y’ubwonko bwose bw’izo mbwa, basanga hari uburyo butandukanye bw’imikorere ya bwo bwatumaga zibasha gutandukanya isura y’umuntu ufite ubwoba, urakaye cyangwa ubabaye.

Itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi ryatangaje ko, ku nshuro ya mbere, habonetse ibimenyetso bifatika byerekana ko imbwa zishobora gutandukanya amasura abiri y’abantu agaragaza amarangamutima mabi atandukanye.

Ibi bishimangira ko ubwonko bw’imbwa budafata amarangamutima yose kimwe, ahubwo bushobora gutandukanya ibyiza n’ibibi ndetse bukanamenya itandukaniro riri hagati y’amwe mu marangamutima mabi, cyane cyane ubwoba n’uburakari.

Umushakashatsi Laura Cuaya wagize uruhare rukomeye muri ubu bushakashatsi yavuze ko kuba imbwa zimaze igihe kirekire zibana n’abantu byatumye zigenda zitoza kumenya ibimenyetso by’amarangamutima ya bo no gukorana na bo.

Yagize ati: “Imbwa zakuranye natwe mu mateka, ziga gusobanukirwa uko tugaragaza amarangamutima no gukorana natwe. Kumenya ibi bishobora guhindura uburyo tuganira na zo n’uko tuzitaho.”

Abashakashatsi barateganya gukomeza kureba uburyo imbwa zihuza isura y’umuntu n’ibindi bimenyetso, birimo imvugo y’umubiri, ijwi n’impumuro, kugira ngo zisobanukirwe neza amarangamutima y’abantu bari hafi ya zo.

Nubwo ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru iScience bwatanze amakuru mashya, ababukoze bemeye ko bufite imbogamizi. Imbwa zo mu bwoko bwa Border Collie zizwiho kugira ubuhanga bwo gukurikira ibimenyetso bitangwa n’abantu kurusha amwe mu yandi moko. Byongeye kandi, hakoreshejwe imbwa 12 gusa kandi zerekwaga amafoto adafite ibikorwa, aho kwerekwa amasura y’abantu ari mu mashusho agenda.

Izo mbwa zose kandi zari amatungo yo mu miryango yazitagaho neza. Abashakashatsi baburiye ko imbwa zakuriye mu buzima butandukanye, zirimo izitaritaweho cyangwa zabaye mu bihe bibi, zishobora kutakira amarangamutima y’abantu mu buryo bumwe n’izo zakoreshejwe muri ubu bushakashatsi.

Imbwa zishobora kumenya amarangamutima y’abantu. (Ifoto yakuwe kuri interineti ku rubuga rwa Nilabone)

Ibitekerezo