Mu gihe ikipe y’Igihugu y’Ubushinwa yongeye kubura itike y’Igikombe cy’Isi gitangira kuri uyu wa Kane, abafana b’icyo gihugu bahisemo gushyigikira umusifuzi, Ma Ning, nk’uhagarariye igihugu cya bo muri iri rushanwa.
Ma Ning w’imyaka 46 yamamaye cyane mu Bushinwa kubera uburyo akaza mu gusifura no gutanga amakarita. Mu mukino wabaye mu 2015 i Shanghai, yatanze amakarita y’umuhondo icyenda n’atukura atatu, ibintu byatumye ahabwa akabyiniriro ka “Umwami w’Amakarita”.
Iki ni cyo Gikombe cy’Isi cya kabiri agiyemo nyuma yo kugaragara mu cya Qatar mu 2022 nk’umusifuzi wa kane. Kuri ubu ari i Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye imyitozo y’abasifuzi, ari kumwe n’abandi Basuwisi n’Abashinwa babiri, Zhou Fei na Fu Ming.
Ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, Ma Ning amaze kwamamara cyane. Bamwe mu bafana bavuga bati: “Dufite Ma Ning, mwebwe mufite nde?”, mu gihe abandi bavuga ko ibindi bihugu bizareba amakipe ya byo akina, bo bakazareba umusifuzi wa bo atanga amakarita.
Ma Ning amaze imyaka irenga 15 ari umusifuzi wemewe na FIFA, ndetse yigisha no mu Ishuri Rikuru rya Siporo rya Nanjing. Mu byumweru bibiri bishize yafunguye konti ku rubuga RedNote, aho amaze gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 197.
Ubushinwa bumaze imyaka irenga 20 butabona itike y’Igikombe cy’Isi, kuko ubushize bwakinnye iri rushanwa mu 2002. Mu myaka yakurikiyeho, umupira w’amaguru muri iki gihugu wahuye n’ibibazo by’amikoro ndetse na ruswa, byatumye bamwe mu bakinnyi, abasifuzi n’abayobozi b’amakipe bahabwa ibihano bikomeye.

Ibitekerezo