Raquel, umwarimu muri kaminuza ukomoka muri Arijantine, avuga ko yajyaga agenda yunamye kugira ngo ahishe amabere ye manini, kuko yaterwaga isoni n’uko abantu bayabonaga.
Mu 2010, yafashe icyemezo cyo kubagwa kugira ngo agabanye ingano yayo. Ubu afite imyaka 52, akavuga ko icyo cyemezo cyamuhaye umudendezo n’ubuzima bwiza atari yarigeze agira.
Nubwo mu bihugu byinshi amabere manini afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza, ashobora gutera abagore ibibazo bikomeye birimo ububabare bw’umugongo n’ijosi, kuribwa umutwe, kugenda nabi, kugira ibinya, kubura ibitotsi ndetse n’ibibazo byo mu mutwe.
Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaganga Babaga Banasana Umubiri (ISAPS) igaragaza ko mu 2024, abagore 652,676 ku isi babazwe kugira ngo bagabanyirizwe amabere. Brezili ni yo yari ku isonga n’abantu 115,647, ikurikirwa na Leta Zunze Ubumwe z,Amerika, Ubufaransa, Ubudage, Turukiya n’Ubuhinde.
Raquel avuga ko yatangiye kugira ububabare bw’umugongo akiri umwangavu. Icyakora, muri Arijantine abantu benshi bamubwiraga ko kugira amabere manini ari amahirwe.
Ati: “Nta mahirwe narimo. Nagize ububabare bwinshi nkiri muto, bukomeza no mu gihe nari mbaye umugore n’umubyeyi.”
Yakundaga gukora imyitozo ngororamubiri irimo yoga, Pilates na gymnastics, ariko uburemere bw’amabere ye buza kumubuza gukomeza. Yanagorwaga no kubona isutiye imukwiriye, rimwe na rimwe akambara ebyiri cyangwa eshatu icyarimwe kugira ngo abone ubufasha buhagije.
Dr Nora Nugent, uyobora Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere mu Kubaga no Gusana Umubiri mu Bwongereza, avuga ko amabere manini ashobora gukurura umubiri awerekeza imbere, bigashyira igitutu gihoraho ku mugongo no ku ijosi. Ashobora kandi gutuma gukora siporo bigorana no kubona isutiye ikwiye bikaba ikibazo.
Mu gihe cyo kubagwa, Raquel yakuweho ibiro 2,5 by’inyama zo mu mabere. Avuga ko nyuma yaho yahise yumva impinduka ikomeye.
Ati: “Nibuka nunamye ngo ntore ikintu hasi, numva ari nk’aho nahawe undi mubiri. Numvise nduhutse cyane.”

Akamaro k’isutiye ikwiye
Porofeseri Joanna Wakefield-Scurr yatangiye gukora ubushakashatsi ku buzima bw’amabere nyuma yo kugira ububabare bukabije, muganga akamubwira ko icyo yari akeneye ari isutiye imukwiriye.
Mu 2005, yashinze itsinda ry’ubushakashatsi ku buzima bw’amabere muri Kaminuza ya Portsmouth mu Bwongereza. Ubushakashatsi bwabo bwagaragaje ko kwambara isutiye idakwiranye bishobora gutera ububabare, kwangiza uruhu n’imitsi, kugira ingaruka ku buryo umuntu ahumeka no kumubuza gukora imyitozo ngororamubiri neza.
Wakefield-Scurr avuga ko amabere aremereye agenda azamuka kandi amanuka ashobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri wose. Itsinda rye ryasanze kugabanya uko amabere anyeganyega ari ingenzi mu kugabanya ububabare.
Iri tsinda ryakoranye n’abakinnyi batandukanye, barimo abagize ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’umupira w’amaguru w’abagore, mu kubashakira amasutiye ajyanye n’imiterere y’imibiri yabo n’imikino bakora.
Wakefield-Scurr avuga ko amashyirahamwe akomeye ya siporo arimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza n’Ishyirahamwe ry’Unukino wa Rugubi ku Isi yatangiye gushora amafaranga mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abagore.
Kurenga imyumvire ya sosiyete
Raquel avuga ko nyuma yo kubagwa hari abamuciriye urubanza, batekereza ko yabikoze kubera gushaka guhindura uko agaragara aho kubikora ku mpamvu z’ubuzima.
Hari umugore wamubwiye ko nyuma yo kugabanya amabere yagombaga no kubagwa inda no gukurwamo ibinure. Icyakora, Raquel avuga ko atigeze yicuza icyemezo yafashe.
Ati: “Ndishimye cyane. Ubu ngeze mu gihe cyo gucura, sinzi uko nari kubaho nkiri muri wa mubiri. Sinshobora kwiyumvisha kongera kubaho mfite amabere angana atyo.”
Dr Nugent avuga ko umubare w’abashaka kubagwa kugira ngo bagabanye amabere ukomeje kwiyongera. Ku bwe, ibi bigaragaza ko abantu barushaho guha agaciro ubuzima bwiza n’imibereho yabo ya buri munsi.

Ibitekerezo