Umunyamideli, umushabitsi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan, yasabye abagore kureka gutekereza ko gushaka umugabo ukize ari byo byonyine byabageza ku mibereho myiza, ahubwo bagaharanira kwigira no kugira umutungo wa bo.
Zari, uzwi cyane nka “Zari the Boss Lady”, yavuze ko ibihe abagore bafatwaga nk’abagomba gutegereza abagabo ngo bababonere ibyo bakeneye bigenda bihinduka. Agaragaza ko muri iki gihe abagore na bo bashoboye gukora, kwihangira imirimo no kugenzura umutungo wa bo.
Yagize ati: “Ubu ni twe twabaye abagore b’abakire, kandi ni uko bimeze.”
Ubu butumwa yabugeneye cyane abagore n’abakobwa bacyumva ko kugira ubuzima bwiza bisaba gushaka umugabo ufite amafaranga menshi. Yabagiriye inama yo guhindura imitekerereze, bagashyira imbaraga mu kubaka ejo hazaza ha bo no gushaka amafaranga ya bo bwite.
Zari yavuze ko umugore umaze kumenya ibyiza byo kwigenga mu bijyanye n’amafaranga adakomeza gutegereza ko hari umuntu uzaza kumukiza ibibazo.
Ati: “Iyo umaze kugira ubuzima wabonyemo amafaranga, ntiwicara utegereje ko hagira uza kugutabara.”
Yakomeje asobanura ko kugira amafaranga yawe bitanga umudendezo wo kwishyura fagitire, kwita ku byo ukeneye no gufata ibyemezo utagombye kubanza gutegereza inkunga y’undi muntu.
Nubwo ashyigikiye ko abagore baharanira kubona amafaranga, Zari yavuze ko intego itagomba kuba iyo guhangana n’abagabo cyangwa kugaragaza ko abagore babarusha ubushobozi. Ahubwo ngo ni ukubaka imibereho ituma umugore ashobora kwihagararaho n’igihe nta mugabo uhari wo kumutera inkunga.
Yongeyeho ko amafaranga atari yo agize ubuzima bwose, ariko ko afasha umuntu kubaho mu buryo bworoshye no kugira uburenganzira bwo guhitamo uko abaho. Ubutumwa bwe ni uko umugore ashobora gushaka urukundo, ariko ntagire konti ya banki y’umugabo gahunda yonyine y’ubukungu bwe.
Zari Hassan yavukiye muri Uganda, ariko amaze igihe kinini atuye muri Afurika y’Epfo, aho akorera ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Azwi kandi muri gahunda za televiziyo, by’umwihariko Young, Famous & African, ihuza ibyamamare bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Ku mbuga nkoranyambaga, akunze kwiyita umushabitsi kandi agakoresha amagambo agira ati “Built on Self Success”, agaragaza ko ashyira imbere intsinzi umuntu yigezaho binyuze mu mbaraga ze. Patro Uganda yatangaje ko Zari yibukije abagore ko kugira umutungo bwite ari imwe mu nzira zibafasha kubaho bisanzuye no kudahora bategereje gutabarwa.

Ibitekerezo