Abagore bo muri Iran batangiye kwigishwa gukoresha imbunda

Text size

Mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, hafunguwe ikigo cyihariye kigenewe kwigisha abagore gukoresha imbunda no guha abakomeretse ubutabazi bw’ibanze mbere yo kubageza kwa muganga. 

Ku Cyumweru, abagore amagana bateraniye ku kibuga cyitiriwe Imam Hussein mu murwa mukuru Tehran, bitabiriye amasomo ya mbere. Bari bambaye chador, umwambaro ukunze kwambarwa n’abagore muri Iran, upfuka umubiri wose ugasiga mu maso gusa.

Abategetsi ba Iran bavuga ko aya mahugurwa agamije gutegura abaturage guhangana n’ibihe bidasanzwe no kongera ubushobozi bwabo bwo kwirinda mu gihe umutekano w’igihugu waba ubangamiwe. Bakomeje kandi gushishikariza abaturage kwitegura kurwanirira igihugu no kwemera kucyitangira.

Aya mahugurwa atangiye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana, n’ibiciro bya peteroli bikazamuka ku masoko mpuzamahanga.

Iran yatangaje ko izakomeza gufunga inzira ya Hormuz kugeza igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizubahiriza ibyo iyisaba.

Bamwe babona aya mahugurwa yo gukoresha intwaro ahabwa abagore nk’ikimenyetso cy’uko Iran irimo kwitegura intambara ishobora kurushaho gukaza umurego muri ako karere.

Abagore bo muri Iran batangiye kwigishwa gukoresha imbunda. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo