Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyizeho itariki y’iburanisha ry’urubanza rwatanzwe na Ishimwe Vestine, usaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we, Idrissa Ouédraogo.
Nyuma y’inama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026, aho impande zombi zagaragaje ibyo zisaba n’ibyo zitemeranywaho, urukiko rwemeje ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026.
Mu byo Ishimwe Vestine yashyize imbere, harimo ko yashatse gutandukana n’umugabo we nyuma yo kumenya ko yari afite undi muryango muri Burkina Faso atigeze amubwira. Yifashishije umunyamategeko we, yavuze ko amaze kumenya ayo makuru no kubaza umugabo we, yatangiye kumuhutaza no kumukubita.
Amakuru IGIHE yatangaje avuga ko Vestine yamenye iby’uwo muryango binyuze kuri telefoni ahamagawe na mushiki wa Idrissa Ouédraogo.
Mu nama ntegurarubanza, Vestine kandi yavuze ko nta mutungo asaba ko bagabana n’umugabo we. Ku mwana babyaranye, yavuze ko azakomeza kumurera kuko ari we babana kandi akaba akiri muto.
Ku rundi ruhande, Idrissa Ouédraogo yahakanye ibyo ashinjwa n’umugore we, ndetse avuga ko atemera ko batandukana.
Umunyamategeko we yavuze ko impamvu Vestine ashingiraho asaba gatanya zitabayeho, bityo ko na we n’umukiliya we batemera ubwo butane.
Uruhande rwa Ouédraogo rwavuze ko mu gihe urukiko rwaba rwemeje ko batandukana, ubutane bwashingira ku mpamvu zaturutse kuri Vestine, zirimo ibyo ruvuga ko ari guta urugo n’izindi mpamvu rwatangaje imbere y’urukiko.
Ikindi kibazo cyagaragajwe n’uruhande rwa Ouédraogo ni isano afitanye n’umwana Vestine yabyaye. Uyu mugabo ngo akeka ko umwana ari uwe, ariko asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko ari se w’umwana.
Uruhande rwe kandi rwagaragaje ko rubabazwa no kuba Ouédraogo atarabona uwo mwana, rusaba ko urukiko rwategeka Vestine kumumwereka.
Ibibazo by’ubutane, umwana ndetse n’ibindi byifuzo by’impande zombi ni bimwe mu bizasuzumwa mu rubanza ruteganyijwe ku wa 3 Ukuboza 2026.

Ibitekerezo