AmakuruUbuzima

Kenya: Yaba yazize ‘tattoo’ ya Perezida Ruto? Yapfuye atwikishijwe lisansi

Muri Kenya, inkuru y’incamugongo yakomeje kuvugisha benshi nyuma y’urupfu rwa Rachel Wandeto, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, witabye Imana nyuma yo gutwikwa lisansi n’abantu bataramenyekana.

Uyu mugore wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera tattoo ya Perezida wa William Ruto yari yacishije ku rutugu rwe rw’iburyo, yagabweho igitero gikomeye mu gace ka Mwiki i Nairobi.

Amakuru yatanzwe na polisi agaragaza ko abagabo batatu bamusanze, bakamusukaho lisansi mbere yo kumutwika. Yahise ajyanwa kwa muganga arembye cyane, aho byatangajwe ko yari yahiye ku kigero cya 70%.

Wandeto yavuriwe mu bitaro bikuru bya Kenyatta National Hospital, ariko nyuma y’iminsi mike aza kwitaba Imana.

Urwego rwa Polisi y’Igihugu muri Kenya rwamaganye bikomeye icyo gitero, ruvuga ko iperereza rikomeje gukorwa n’ishami ryihariye rya DCI kugira ngo hamenyekane abagikoze n’impamvu yabyo.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko ibyabaye ari ubugome bukabije budakwiye kubaho muri iki gihe, ashimangira ko nta muntu ukwiye kugirirwa nabi cyangwa kwicwa azira ibitekerezo bya politiki.

Rachel Wandeto yari amaze kwamamara kubera gushyigikira Perezida Ruto, aho yakundaga kugaragaza tattoo iriho isura ye n’amagambo “Two Term”, yavugaga ko ashaka ko yakongera kuyobora Kenya manda ya kabiri.

Polisi yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko icyo gitero gishobora kuba gifitanye isano n’imyumvire ya politiki y’uyu muririmbyi.

Minisitiri w’umutekano muri Kenya, avuga ku rupfu rwa Wandeto, yavuze ko muri iki gihe bidakwiye ko umuntu yamburwa ubuzima azira uko abona politiki (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *