AmakuruInkuru Nyamukuru

Inkuru y’akababaro: Aimable Karasira yapfuye mu gihe yagombaga gufungurwa

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igororero (RCS) rwatangaje ko Aimable Uzaramba Karasira yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Nyarugenge kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026.

Mu itangazo RCS yashyize hanze, yavuze ko Karasira yajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa n’indwara irimo igipimo kirenze cy’imiti y’uburwayi asanganywe cyagenwe n’abaganga. RCS yavuze kandi ko itegereje raporo y’abaganga kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Amakuru yamenyekanye ni uko Karasira wari uzwi no ku mazina ya Professor Nigga yapfuye mu gihe yari ategerejwe gufungurwa kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026, nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka itanu yari yarakatiwe n’urukiko kubera ibyaha birimo gupfobyabJenoside no gukurura amacakubiri mu bantu.

Aimbable Karasira yapfuye (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *