Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yatangaje ko gahunda yo guha ingabo zirwanira mu mazi intwaro za kirimbuzi igiye gukomeza nk’uko byari biteganyijwe. Yabitangaje mu muhango wo kwakira ku mugaragaro ubwato bw’intambara bwa Choe Hyon, bumwe mu mato abiri y’intambara afite toni 5,000 igihugu cyubatse mu mwaka ushize.
Kim Jong-un yavuze ko nyuma y’ubwato bwa Choe Hyon, Koreya ya Ruguru izahita yinjiza mu kazi ubundi bwitwa Kang Kon, mbere yo gutangira kubaka amato y’intambara manini afite toni 10,000. Yatangaje ko igihugu cye giteganya kujya cyubaka nibura amato abiri mashya buri mwaka, harimo ubwato bumwe bufite ubushobozi burenze ubwo amato asanzwe afite.
Yashimangiye ko iyi gahunda ari ingenzi mu gukomeza gutegura ubushobozi bwa kirimbuzi bwa Koreya ya Ruguru kugira ngo bushobore gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare. Yongeyeho ko igihe igihugu cye cyari gifite ingabo zirwanira mu mazi zishinzwe gusa kurinda inkombe cyarangiye.
Mu minsi ishize, Kim Jong-un yanavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya Koreya y’Epfo n’Amerika biri gusunika akarere ku nkombe z’intambara ya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru ikomeje kwiyita igihugu gifite intwaro za kirimbuzi zidashobora gukurwaho, mu gihe umubano wa yo na Koreya y’Epfo ugikomeje kuba mubi kuva intambara yabahuje hagati ya 1950 na 1953 yarangira nta masezerano y’amahoro asinywe.

Ibitekerezo