Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka 30, rumuhamya icyaha cyo kohereza indege zitagira abapilote (drones) muri Koreya ya Ruguru, igikorwa cyasobanuwe nk’ubugambanyi n’ikoreshwa nabi ry’ububasha.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yoon yategetse icyo gikorwa mu Kwakira 2024 agamije gukurura Koreya ya Ruguru ngo igire icyo ikora, bityo abone urwitwazo rwo gushyira igihugu mu bihe by’amage no kugerageza gushyiraho amategeko ya gisirikare byaje kunanirana mu mpera z’uwo mwaka. Yoon yari yaratangaje ayo mategeko ku itariki ya 3 Ukuboza avuga ko arengera igihugu ku “mbaraga zirwanya Leta”, ariko nyuma byaje kugaragara ko byaturutse ku bibazo bya politiki imbere mu gihugu, bikurwaho nyuma y’imyigaragambyo ikomeye.
Nyuma y’ibi, Yoon yaje gukurwa ku butegetsi ndetse no guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwigarurira ubutegetsi, aho yakatiwe igifungo cya burundu. Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwa Seoul rwongeye kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi hamwe n’abandi bayobozi bakuru barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Kim Yong-hyun, Yeo In-hyung wahoze ayobora ubutasi bwa gisirikare, na Kim Yong-dae wayoboraga ibikorwa bya drones.
Kim Yong-hyun yakatiwe imyaka 30 y’ igifungo, Yeo akatirwa imyaka 15, mu gihe Kim Yong-dae yakatiwe imyaka 3 afunzwe n’imyaka 5 isubitse. Urukiko rwavuze ko aba bayobozi bakoze ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwo gutuma Koreya ya Ruguru igira icyo ikora, hagamijwe gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe, bikaba byari byongereye ibyago by’intambara hagati y’impande zombi, ariko ko Yoon ari we wari ufite uruhare runini kurusha abandi.
Abunganira Yoon bavuze ko ibyo yakoze byari igisubizo cyemewe ku “bushotoranyi” bwa Koreya ya Ruguru, harimo kohereza imipira irimo imyanda mu majyepfo no kohereza drones za Koreya y’Epfo muri Pyongyang zataye impapuro z’amatangazo ya poropaganda. Ariko urukiko rwemeje ko ari Yoon ubwe wategetse kohereza izo drones, agamije gutuma Koreya ya Ruguru igira icyo ikora.
Ibi bibaye nyuma y’igihe igihugu cyanyuze mu mvururu zikomeye zatangijwe n’igerageza rye ryo gushyiraho amategeko ya gisirikare, bikaza kurangira amatora atsinzwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Party, ryahesheje intsinzi Lee Jae-myung.

Ibitekerezo