Umuhanga mu bumenyi bw’ibipimo by’imitingito w’Umunyamerika ukomoka mu Bushinwa, Chen Youlin, amaze hafi imyaka ibiri afungiye mu Bushinwa nyuma yo gushinjwa ubutasi, ibintu umuryango we uvuga ko bidafite ishingiro kandi ko ari akarengane.
Chen w’imyaka 54 yatawe muri yombi mu Gushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Beijing gusura abo mu muryango we. Icyo gihe ntiyari yagiye mu butumwa bw’akazi, ahubwo yari yagiye mu ruzinduko rwihariye. Icyakora, inzego z’umutekano z’Ubushinwa zahise zimufata zimushinja ibikorwa by’ubutasi.
Nyuma y’amezi menshi umuryango utegereje ko arekurwa bikanga, umugore we Rong Yufang, na we uri mu bahanga mu bumenyi bw’ibipimo by’imitingito, yahisemo kuvugira mu ruhame agaragaza impungenge z’ubuzima bw’umugabo we ndetse anahakana ibyo ashinjwa.
Yagize ati: “Chen yakoranaga n’abashakashatsi bo mu Bushinwa mu buryo bugaragara kandi bwemewe. Ibirego byo kumushinja ubutasi ni ibinyoma kandi binyuranyije n’imiterere y’akazi yakoze imyaka yose.”
Chen Youlin azwi cyane kubera ubushakashatsi yakoraga bwo gukurikirana ibizamini by’intwaro za kirimbuzi hifashishijwe amakuru atangwa n’ibipimo by’imitingito. Iyo igihugu giturikije igisasu cya kirimbuzi munsi y’ubutaka, ibyo bipimo bishobora gutahura uwo mutingito no gufasha kumenya aho byabereye n’imbaraga z’iturika.
Ibikorwa byinshi yakoze byibandaga ku gukurikirana ibizamini bya kirimbuzi bya Koreya ya Ruguru, igihugu gisanzwe ari inshuti ya hafi y’Ubushinwa ndetse kimaze imyaka myinshi gifatiwe ibihano mpuzamahanga kubera gahunda ya cyo yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Nubwo nta gihamya iragaragaza ko ubushakashatsi bwe bwigeze bwibanda ku ntwaro za kirimbuzi z’Ubushinwa, bamwe mu bayobozi b’Amerika bakeka ko ifatwa rye rishobora kuba rifitanye isano n’uburyo yakurikiranaga ibikorwa bya kirimbuzi muri Aziya.
Nk’uko umugore we yabitangaje, Chen yabajijwe n’inzego z’iperereza z’Ubushinwa inshuro zirenga 100 ku bijyanye n’akazi ke ndetse ntiyigeze yemererwa kubonana n’umwunganizi mu mategeko mu mezi 13 ya mbere afunzwe.
Kugeza ubu, umugore we avuga ko amaze iminsi irenga 600 atarabasha kuvugana n’umugabo we, ibintu byatumye agira impungenge zikomeye ku buzima bwe.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafungiwe mu mahanga, irimo Global Reach na The Foley Foundation, yatangaje ko Chen arwaye diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse na cholesterol nyinshi.
Iyo miryango ivuga ko akeneye ubuvuzi buhoraho, ariko ko hari impungenge ko atabuhabwa uko bikwiye kubera uko afunzwe.
Amerika ivuga ko afunzwe arengana
Leta y’Amerika yamaze gushyira Chen ku rutonde rw’Abanyamerika ifata nk’abafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko (wrongfully detained), akaba ari we wenyine uri kuri urwo rutonde muri iki gihe.
Senateri Edward Markey wo muri Leta ya Massachusetts yavuze ko uburyo Ubushinwa bwafashe Chen bushobora gutuma abandi bashakashatsi batinya gukorana n’inzego z’ubushakashatsi zo muri icyo gihugu.
Yasabye ubuyobozi bw’i Beijing kumurekura vuba, avuga ko gukomeza kumufunga bishobora kurushaho kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ubushinwa burabihakana
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, yavuze ko nta muntu ufungwa arengana muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Inzego z’ubutabera z’Ubushinwa zikora akazi ka zo zikurikije amategeko. Nta kintu cyitwa gufunga umuntu mu buryo butari bwo.”
Mu Bushinwa, umuntu uhamijwe icyaha cy’ubutasi ashobora guhabwa igifungo cya burundu cyangwa se igihano cy’urupfu.
Impaka ku bizamini bya kirimbuzi
Ifatwa rya Chen rije rikurikira amakimbirane amaze imyaka hagati ya Washington na Beijing ku birebana n’ikorwa ry’ibizamini bya kirimbuzi.
Mu 2020, ku butegetsi bwa Donald Trump bwa mbere, Amerika yashinje Ubushinwa gukora ibizamini bya kirimbuzi rwihishwa mu kigo cya Lop Nur, giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu. Beijing yahakanye ibyo birego, ivuga ko ari ibirego bya politiki bidafite gihamya.
Chen na we yari umwe mu bahanga bakoze ubushakashatsi bwasohotse mu mpera za 2020 bwifashishije amakuru y’ibipimo by’imitingito yakusanyijwe mu bihugu bitandukanye byo muri Aziya, harimo n’Ubushinwa, hagamijwe kunoza uburyo bwo gutahura no gupima imbaraga z’ibizamini bya kirimbuzi.
Ifatwa rye rije kandi nyuma y’ukwezi kumwe Ubushinwa butangaje ko bwafunze undi munyamerika w’umushakashatsi, Min Zin, na we bushinja ubutasi no guhungabanya umutekano w’igihugu, ibintu bikomeje kongera ubushyamirane hagati ya Beijing na Washington ku bijyanye n’umutekano, ikoranabuhanga n’iperereza.

Ibitekerezo