AmakuruPolitiki

Perezida Ndayishimiye yahaye ishimwe umugore we nk’umukozi wahize abandi i Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, yahaye ishimwe umugore we Angelina Ndayubaha, mu rwego rwo kumushima nk’umukozi w’indashyikirwa wahize abandi.

Ndayishimiye yamushimiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’abakozi n’umurimo wabereye muri stade intwari iherereye mu mujyi wa Bujumbura.

Perezida Ndayishimiye akomoza kuri iki gihembo yahaye umugore we yashingiye kucyo aheruka guhabwa n’Umuryango w’Abibumbye biciye mu muryango ‘Bonne Action Umugiraneza’ abereye umuyobozi.

Aha yumvikanishije ko amahanga adashobora guha ishimwe umugore we hanyuma we ngo arimwime.

Ati: “Amahanga yaraje azenguruka mu Burundi, arareba asanga muri icyo gikorwa cyo gushaka ubuzima bwiza bw’abanyagihugu asanga ni mama Mugiraneza(Angelina) n’Umuryango we, ibyo akora ntitwirirwa tubivuga.”

Yakomeje agira ati: “Burya n’ubona umugabo w’inkerebutsi uzamenye ko afite n’umugore w’inkerebutsi, mubonye n’umugore w’inkerebutsi aba afite inyuma ye umugabo w’inkerebutsi.none yemwe amahanga arinde abyemera Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa? Ababizi ni ababyeyi, abari bafite indwara karande, imiryango yari yarabuze urubyaro ngo iseke nk’abandi, barabuzi abana biga mu mashuri meza, hariho ikindi gikorwa arimo gukora abantu batazi. Uriya muryango urimo gufasha abagore muri za Koperative ibaha uburyo bahanahana kugira ngo na bo batere imbere.”

Ndayishimiye wavuze ko atazi aho umugore we akura angana na miliyoni 15FBU yifashisha mu gukora ibyo bikorwa, yavuze ko icyo azi ari uko Ndayubaha ashyigikirwa na we niko ashyigikira abandi.

Uyu mugabo yavuze ko ahaye umugore we imbangukiragutabara kugira ngo na we azayifashishe mu gufasha abaturage b’u Burundi.

Angelina Ndayubaha yahawe ishimwe n’umukuru w’igihugu nk’umukozi wahize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *