Kutamenya koga byatumye Miss Naomie abura akazi ko gukora mu ndege
Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yahishuye ko yakuranye inzozi zo kuzakora mu ndege aha serivisi abagenzi (Flight Attendant), ariko ntibyakunze bitewe n’uko atazi koga mu mazi magari.
Miss Nishimwe Naomie yabwiye abamukurikira ko nubwo yari afite izi nzozi ariko nyuma yaje kumenya ko kugira ngo uhabwe ako kazi hari amahugurwa yari kubanza guhabwa yabonye atayashobora.
Miss Nishimwe Naomie yavuze ko muri ayo mahugurwa hari aho bagushyira muri pisine nini kugira ngo barebe niba ufite ubushobozi bwo kuzihangana mu gihe indege igeze hagati mu nyanja.
Aya mahugurwa niyo yamukomye mu nkokora kuko mu buzima busanzwe atazi koga mu mazi magari.
Kuri ubu Miss Nishimwe Naomie ari kubarizwa i Bali muri Indonesia aho ari mu butembere we n’umugabo we Micheal Tesfay.
Muri Ukuboza 2025, Miss Nishimwe Naomie yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere cy’urwujbackground (memoir) yise “More Than a Crown” (Ibirenze Ikamba).
Iki gitabo kigaruka ku buzima bwe bwo mu bwana, urugendo rwa Miss Rwanda, ihungabana no guhangana n’agahinda gakabije (depression), ndetse n’ubuzima bwe bw’urushako.
Muri Gicurasi 2026, iki gitabo cyamuhesheje ishema rikomeye aho cyatsindiye ibihembo bitatu (3) mu marushanwa mpuzamahanga ya Ebobea Book Awards 2026.
Ku wa 29 Ukuboza 2024, Miss Nishimwe Naomie yakoreye ubukwe bw’akataraboneka mu Mujyi wa Kigali, aho yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Michael Tesfay, umurushoramari mu by’ikoranabuhanga n’ubuzima ukomoka muri Ethiopia.
Avukana mu muryango w’abana batanu. Azwi cyane kandi mu itsinda ry’abavandimwe be b’abakobwa biyise “Mackenzies”, bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi bakaba bafatanya mu bikorwa by’ubushabitsi birimo inzu y’imideli ya Zoi Design.

