Murindahabi Iréné yatangiye gutanga ubutumire kubazitabira ubukwe bwe na Nikuze Liliane umukobwa utuye i Burayi bamaze igihe kitari gito bakundana.
Ubu butumire buje nyuma yo kumwambika impeta ndetse bakanatangaza itariki y’ubukwe bwabo.
Nk’uko bigaragara ku butumire bahaye inshuti n’abavandimwe, ubukwe bwa M. Iréné na Nikuze Liliane butegerejwe kuzabera mu nyubako ya Intare Arena ku Gisozi ku wa 15 Kanama 2026.
Muri iyi nyubako ni ho hazabera umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse ni na ho bazakirira abatumiwe.
Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV/Radio icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’ gikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo