Umunyamakuru Irene Murindahabi yateye utwatsi amakuru akomeje kuvugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma y’uko atandukanye n’itsinda ry’abahanzi, Vestine na Dorcas kuri ubu nta burenganzira bafite ku bihangano byose bakoreye muri MIE Empire nk’uko amasezerano bagiranye abivuga.
Ibi bikomeje gusakazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’inkuru yasohowe na Inyarwanda aho kimwe mu bika biyigize yagaragaje ko ibihangano aba bakobwa bakoranye na MIE Music LTD baramutse bashatse kubyegukana burundu bakishyura miliyoni 60Frw.
Ibi abakoresha imbuga nkoranyambaga babyumvise nabi batangira kwandika ko aya mafaranga ariyo yishyuza aba bahanzi bamaze kwerekeza muri Canada.
Mu gihe benshi bakomeje kwibaza byinshi ndetse bamwe batera amabuye Irene, we yaje kubihakana avuga ko ari ibihuha.
Yagize ati “Amakuru y’ibihuha rwose. Muge mureka kurengera.”
M. Irene yemeje ko ubufatanye bwarangiye ku bwumvikane. Yashimye urugendo rw’imyaka itanu bakoranye, agaragaza ko buri ruhande rugiye gukomeza inzira yarwo mu bwubahane. Ibi byerekana ko kugeza ubu nta makimbirane afatika ari hagati yabo.
N’ubwo batandukanye mu mahoro, ibibazo bishobora kuvuka birimo uburenganzira ku ndirimbo, amafaranga yashowe, n’inyungu z’ibihangano. Abakunzi b’umuziki bategereje kureba niba aba bahanzikazi bazakomeza gukoresha izi ndirimbo n’icyo bazemeranyaho ku mutungo wa muzika bubatse muri iyi myaka yose.

Ibitekerezo