Umugore w’icyamamare yishwe akubiswe inyundo inshuro 21

Urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court rwo mu Bwongereza rwatangaje amakuru ateye ubwoba ku rupfu rwa Ann Widdecombe, umugore wari uzwi cyane mu gihugu cy’Ubwongereza, uvugwaho kuba yarishwe mu buryo bw’agashinyaguro nyuma yo gukubitwa inyundo inshuro zigera kuri 21 mu mutwe iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Devon.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibyo byabaye ku wa 8 Nyakanga 2026, mu gihe Ann Widdecombe yari ari gufatira ifunguro rya saa sita iwe mu rugo. Nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje, umugabo witwa Joshua Kerry, w’imyaka 28, ukomoka mu gace ka Rotherham muri South Yorkshire, yageze iwe atwaye imodoka itukura yo mu bwoko bwa Vauxhall Corsa, ahita yinjira mu rugo anyuze ku muryango w’imbere.

Byabaye mu minota ibiri gusa

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Joshua Kerry yamaze mu rugo rwa Widdecombe igihe kitageze no ku minota ibiri, ariko muri iyo minota mike ngo ni bwo yamukubise inyundo inshuro nyinshi mu mutwe.

Nyuma yo kuyimukubita, ngo yamukuye ku ntebe yari yicayeho amugusha hasi, hanyuma afata ikofi ye irimo amafaranga n’ibyangombwa mbere yo gusubira mu modoka ye ahita atoroka.

Abashinjacyaha bavuga ko uburyo ubwo bwicanyi bwakozwemo bugaragaza ubugome bukabije, kuko gukubita umuntu inyundo inshuro nyinshi mu mutwe ari igikorwa kigamije kwica nta kabuza.

Ku munsi byabereyeho, Ann Widdecombe yari afite gahunda yo kugirana ikiganiro kuri interineti n’ikiganiro kizwi cya Matt Allwright gica kuri televiziyo iri kuri sheni ya 5. Icyakora, igihe cy’ikiganiro cyarageze ntiyagaragara kuri interineti nk’uko byari biteganyijwe.

Abateguye icyo kiganiro bahise batangira guhamagara umwungiriza we bwite, na we asaba umukozi ushinzwe kwita ku busitani bwe kujya kureba niba nta kibazo cyabaye.

Bukeye bwaho, ku wa 9 Nyakanga, uwo mukozi yasanze umuryango w’imbere ufunguye. Yinjiye mu rugo, asanga Ann Widdecombe aryamye yubamye hasi mu gikoni, afite ibikomere bikomeye cyane mu mutwe ndetse yamaze gushiramo umwuka. Iryo sanganya ryahise ritangazwa inzego z’umutekano, zitangira iperereza ryihuse.

Abaganga bakoze isuzuma ry’ibanze ku murambo batangaje ko Ann Widdecombe yazize ibikomere bikomeye yatewe n’ikintu gikomeye cyamukubise mu mutwe.

Nyuma y’iperereza ryimbitse, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibikomere byagaragaje ko yakubiswe inyundo inshuro zigera kuri 21, ibintu byatumye uru rubanza rufatwa nk’urw’ubwicanyi bw’indengakamere.

Abahanga mu bugenzacyaha bavuga ko gukubita umuntu inshuro nyinshi muri ubu buryo akenshi biba bigaragaza uburakari bukabije cyangwa umugambi wo kwica nta kindi kigamijwe.

Joshua Kerry yitabye urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court ku wa Kabiri. Mu gihe yari imbere y’umucamanza, ngo ntiyigeze agaragaza amarangamutima cyangwa ubwoba. Yavuze amagambo make cyane, yemera gusa amazina ye, itariki y’amavuko ndetse n’aho atuye.

Ntiyigeze yemera icyaha cyangwa ngo ahakane ibyo aregwa, kuko urubanza rw’ibanze rwari rugamije kumumenyesha ibyaha aregwa no gufata icyemezo ku ifungwa rye.

Urukiko rwahise rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Old Bailey, rumenyerewe kuburanisha ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, iterabwoba n’ibyaha bikomeye byibasira ubuzima bw’abaturage.

Nubwo ubushinjacyaha bwamaze gutangaza uko ibyaha bikekwa byakozwe, polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yaba yarateye ubu bwicanyi.

Abashinzwe iperereza barimo gusuzuma amashusho yafashwe na camera zo mu muhanda, amakuru ava kuri telefone, ibikorwa by’imari ndetse n’ibimenyetso byabonetse imbere mu rugo rwa nyakwigendera.

Hari kandi gukorwa isesengura ry’imibanire yaba yarahuzaga Joshua Kerry na Ann Widdecombe, kugira ngo hamenyekane niba bari baziranye cyangwa niba yari yamutoranyije agamije ubujura.

Ubwicanyi bwo mu ngo bukomeje gutera impungenge

Nubwo Ubwongereza buri mu bihugu bifite umutekano ugereranyije n’ibindi byinshi ku Isi, imibare igaragaza ko buri mwaka haba ubwicanyi butari buke bukorerwa mu ngo.

Impuguke mu by’umutekano zigaragaza ko ubwicanyi bwinshi bukorwa hifashishijwe ibikoresho bisanzwe byo mu rugo cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi nk’inyundo, ibyuma n’ibindi, bitewe n’uko biboneka bitagoranye.

Polisi y’Ubwongereza ikomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru yose ashobora gufasha mu gukumira ibyaha no gutahura ababigizemo uruhare, cyane cyane iyo hari abantu bagaragara bafite imyitwarire iteye amakenga.

Uru rubanza rwakuruye amatsiko y’abaturage benshi n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza kubera uburyo bw’agashinyaguro rwakozwemo n’imiterere y’ibyaha ubushinjacyaha bushinja Joshua Kerry.

Biteganyijwe ko mu iburanisha rizabera mu Rukiko Rukuru rwa Old Bailey hazatangazwa ibimenyetso birambuye birimo raporo za muganga, amashusho ya camera z’umutekano, ibisubizo bya laboratwari n’ubuhamya bw’ababonye cyangwa bamenye ibyabaye.

Naramuka ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi nk’uko aregwa, Joshua Kerry ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa burundu, kimwe mu bihano bikomeye biteganywa n’amategeko y’Ubwongereza ku cyaha cyo kwambura ubuzima undi muntu ku bushake.

Ann Widdecombe yishwe akubiswe inyundo mu mutwe inshuro 21 (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo