Iran yakomerekeje abasirikare 100 b’Amerika

Abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagera ku 100 bakomerekeye mu bitero by’indege Iran yagabye ku birindiro bya gisirikare by’iki gihugu biri mu Burasirazuba bwo Hagati muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026. Aya makuru agaragaza ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gukara, mu gihe amahirwe yo gusubira ku meza y’ibiganiro asa n’agenda agabanuka.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’abayobozi b’Amerika baganiriye na CBS News dukesha iyi nkuru, nyuma aza kwemezwa na Sean Parnell, umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’Amerika (Pentagon). Yavuze ko kugeza ku wa 7 Nyakanga 2026, abasirikare bagera ku 100 bari bamaze gukomerekera muri ibyo bitero, ariko benshi muri bo bamaze kongera gusubira ku mirimo ya bo.

Parnell yavuze ko hafi 96% by’abo basirikare bamaze gukira ku buryo bushobora kubemerera gusubira mu nshingano za gisirikare. Yasobanuye ko nubwo bamwe bakomeretse ku mubiri, umubare munini wahuye n’ingaruka z’ihungabana riterwa n’iturika ry’ibisasu, rizwi cyane mu basirikare bakorera ahabera intambara.

Yagize ati: “Bagaragaje ubushake bwo gusubira ku rugamba. Kuri benshi, ikibazo cyari ihungabana rito ry’ubwonko ryatewe n’iturika ry’ibisasu.”

Iryo hungabana, rizwi nka Traumatic Brain Injury (TBI), rishobora gutera kubabara umutwe, kuzungera, kugabanuka k’ubushobozi bwo kwibuka, kudasinzira ndetse no kugira ibibazo byo kwibanda ku byo umuntu akora. Nubwo hari igihe ritagaragara inyuma, abaganga bavuga ko rishobora kugira ingaruka zikomeye igihe rititaweho.

Aya makuru yamenyekanye mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje gukaza umurego nyuma y’uko amasezerano yo guhagarika imirwano yari amaze igihe gito yubahirizwa yongeye gusenyuka. Kuva icyo gihe, impande zombi zakomeje kugabanaho ibitero, buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwabanje gutangiza ubushotoranyi.

Mu minsi icumi ishize, igisirikare cy’Amerika cyakomeje kugaba ibitero by’indege buri joro ku bikorwa kivuga ko bifitanye isano n’igisirikare cya Iran n’imitwe ishyigikiwe n’iki gihugu. Pentagon ivuga ko ibyo bitero bigamije guhagarika ubushobozi bwa Iran bwo kubangamira ubwisanzure bw’ubwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu Muhora wa Hormuz.

Amerika ishinja Iran gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati, irimo Houthis bo muri Yemen, Hezbollah yo muri Libani ndetse n’indi mitwe ikorera muri Iraq na Syria, ikavuga ko ari yo ikunze kugaba ibitero ku mato y’ubucuruzi no ku birindiro by’ingabo zayo.

Ku ruhande rwa Iran, abayobozi ba yo bavuga ko ibitero bya yo ari ukwihimura ku bikorwa bya gisirikare by’Amerika ndetse no ku nkunga ikomeje guha Israel. Tehran ivuga ko idashobora kurebera ibikorwa ifata nk’ubushotoranyi bitabangamiye umutekano n’inyungu za yo.

Mu rwego rwo gusubiza ibitero by’Amerika, Iran yakajije ibitero ku birindiro by’ingabo z’Amerika biri mu bihugu bitandukanye byo mu karere birimo Yorodaniya, Kuwait, Bahrain, Qatar na Iraq. Nubwo ibyinshi muri ibyo bitero byashoboye gukumirwa n’ubwirinzi bwo mu kirere, hari aho byasize abasirikare bakomerekejwe ndetse n’ibyangiritse ku bikorwaremezo bya gisirikare.

Abasesenguzi bavuga ko intandaro y’aya makimbirane ikomeje kuba irushanwa ry’ibihugu byombi ku ruhare bifite mu Burasirazuba bwo Hagati, aho buri ruhande rushaka kurinda inyungu za rwo za politiki, iza gisirikare n’iz’ubukungu.

Umuhora wa Hormuz, ukomeje kuvugwa cyane muri iyi ntambara, ni umwe mu mihora y’ingenzi ku isi inyuzwamo peteroli. Hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku Isi inyura muri uwo muhora uhuza Ikigobe cy’Abaperise n’Inyanja ya Oman. Ni yo mpamvu buri gihe havutse ikibazo cy’umutekano muri ako gace, ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bihita bizamuka.

Mu byumweru bishize, ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka bitewe n’impungenge z’uko intambara ishobora gukaza umurego, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bihugu byinshi bitumiza peteroli n’ibikomoka kuri yo.

Abahanga mu bukungu bavuga ko niba amakimbirane hagati y’Amerika na Iran akomeje, ashobora gutuma ibiciro by’ubwikorezi bizamuka, bikakurikirwa no guhenda kw’ibicuruzwa byinshi n’ibiribwa, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera, Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’ibihugu byinshi bikomeye ku Isi bikomeje gusaba impande zombi kwirinda ibikorwa bishobora gukurura intambara yaguka.

Loni yagaragaje ko gukomeza kugaba ibitero bishobora guteza ibibazo bikomeye ku mutekano mpuzamahanga, cyane cyane niba n’ibindi bihugu byo mu karere byakwinjira muri ayo makimbirane.

Ibihugu nka Oman, Qatar n’u Ubusuwisi bikomeje kugerageza guhuza impande zombi ngo zisubire mu biganiro bya dipolomasi, ariko kugeza ubu nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko Amerika na Iran ziteguye kugabanya ibikorwa bya gisirikare.

Mu gihe abasirikare b’Abanyamerika bagera ku 100 bamaze gukomerekera muri iyi mirwano, impungenge z’abasesenguzi zikomeje kwiyongera. Bemeza ko igihe ibiganiro bya dipolomasi bitatangira vuba, aya makimbirane ashobora kuvamo intambara yagutse, ikagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Isi, ku bukungu mpuzamahanga ndetse no ku buzima bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abasirikare 100 b’Amerika bakomerekeye mu bitero bya Iran (Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano/Kigali24)

Ibitekerezo