Umunyarwenya Kazungu Emmanuel wamamaye nka Mitsutsu ari mu bihe bikomeye byatumye afata icyemezo cyo kugurisha shene ye ya YouTube yitwa ‘Mitsutsu Empire’ ikurikirwa n’abagera ku 363,082, ndetse na moto yo bwoko bwa sipiro.
Ni icyemezo Mitsutsu yafashe kugira ngo abone ubushobozi bwo kwita ku muvandimwe urembye.
Kugeza ubu murumuna we ari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, aho yohoherejwe avuye mu bitaro bya CHUK.
Uyu muvandimwe wa Mitsutsu ari yari amaze imyaka ibiri arembye bikomeye, ndetse byasubije inyuma ibikorwa bye bijyanye na filime akina.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumurwariza mu bitaro bya CHUK, ubu yimuriwe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ariko ko ubushobozi bwamaze kumushirana ku buryo yumvise icy’ingenzi ari ukubanza gushaka uko yakomeza kwita ku buzima bw’umuvandimwe we.
Mitsutsu yavuze ko ashimira abantu bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe, ariko agaragaza ko urugendo rukiri rurerure kuko umuvandimwe we akomeje kuremba.
Yasabye abantu bose bashobora kubimufashamo gukomeza kumuba hafi, haba mu buryo bw’amikoro no kumusabira mu masengesho.

Ibitekerezo