Muhanga: Umuriro w’amashanyarazi ukomeje kuba ingume.

Abikorera mu Mujyi wa Muhanga bakoresha amashanyarazi mu mirimo yabo bavuga ko ibura ry’umuriro rya hato na hato rikomeje kubateza igihombo, kuko akazi gahagarara ndetse n’abakiriya nti babonere serivisi ku gihe.

Abafite za papeteri, imashini zifotora n’izindi serivisi zishingiye ku mashanyarazi bavuga ko iki kibazo cyakajije umurego, ku buryo hari igihe umuriro ugenda bari hagati mu guha umukiriya serivisi, bikaba ngombwa ko ategereza kugeza igihe ugarukiye.

Ngendabanyika Jean Marie, ukorera mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko igenda ry’umuriro rimuteza igihombo, cyane cyane iyo agiye gufotorera cyangwa gucapira umukiriya inyandiko umuriro ugahita ubura.

Ati: “Umuriro ni ikibazo gikomeye kiri kudushyira mu bihombo kuko hari ubwo ugenda turi gufotorera umukiriya, bigatuma impapuro zidasohoka mu mashini.”

Si abakorera mu mapapeteri gusa kuko n’abakoresha ibyuma bisya ndetse n’abasudira bavuga ko ibura ry’umuriro rituma batabona amafaranga ahagije kuko serivisi batanga ziba zahagaze.

Niyomanzi Samuel, avuga ko iki kibazo kiri no kugira ingaruka ku bushobozi bwabo bwo kwishyura ubukode n’ibindi birimo no gutunga imiryango yabo.

Ati: “Iyo umuriro ubuze akazi karahagarara, ariko amafaranga y’ubukode n’ibindi byo ntibihagarara. Ibyo bituma kwishyura bigorana no gutunga umuryango bikaba ikibazo.”

Amavuriro n’inganda na zo zirahomba

Ibura ry’amashanyarazi ntiryibasiye gusa abikorera bato. Abafite ibigo binini birimo amavuriro n’inganda bavuga ko na bo bahura n’ikiguzi cyo gukoresha za generator mu gihe umuriro w’amashanyarazi wabuze.

Bavuga ko amafaranga bakoresha mu kugura mazutu cyangwa ibindi bicanwa bya generator yiyongereye cyane, ku buryo hari aho bavuga ko bakenera hafi inshuro 30 ugereranyije n’iyo bakoreshaga mbere.

Abasudira bakenera ingufu z’amashanyarazi buri munsi, ifoto:kigali24

REG ivuga ko hari impamvu zituma umuriro ubura

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Byiringiro Maximilien avuga ko mu gihe cy’impeshyi, amazi aba yagabanutse, bigatuma Ingomero z’amashanyarazi ingufu zitanga zigabanuka.

Ati: “Amazi aba yagabanyutse bigatuma ingomero zitanga ingufu nke, ni yo mpamvu umuriro ubura.”

Avuga kandi ko hari igihe amashanyarazi akurwa mu bice bimwe na bimwe mu gihe cyo kwagura no kuvugurura imiyoboro, kugira ngo hirindwe impanuka mu gihe cy’imirimo.

Ati: “Muri ibyo bikorwa byo kwagura imiyoboro, ntiwabikora umuriro urimo. Hari igihe rero ibice bimwe umuriro tuwukuraho kugira ngo bitabangamira iyo mirimo.”

Imishinga mishya itegerejwemo kongera ingufu

REG ivuga ko hari imishinga mishya yitezweho kongera ubushobozi bw’igihugu mu gutanga amashanyarazi, irimo iyifashisha izuba, gazi ndetse n’amazi.

Byiringiro Maximilien avuga ko iyo mishinga izafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye mu rwego rwa gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2, aho hateganyijwe ko ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi buziyongeraho MW zigera kuri 615,bitarenze 2029.

Ati: Dufite imishinga ishingiye yitezweho kongera ingufu yaba iziva ku zuba, hari izizava kuri gas n’izindi zizava ku nganda zifashisha amazi, murabizi nk’urwa Nyabarongo ya Kabiri. Ibyo byose biraduha icyizere ko tuzagera ku ntego ya NST2 bitarenze 2029.”

Kugeza ubu, igihugu gifite ubushobozi bwo kubona amashanyarazi bugera kuri 472.9 MW, mu gihe gahunda ya NST2 iteganya ko buzagera kuri 615 MW.

Ku bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage, imibare igaragaza ko 88.3% by’abatura Rwanda bafite amashanyarazi. Muri bo, 63.3% bayabona binyuze ku miyoboro migari  y’amashanyarazi, mu gihe 25% bayabona hifashishijwe ingufu z’izuba.

Nubwo REG ivuga ko hari imishinga mishya izongera ubushobozi bw’igihugu mu gutanga amashanyarazi, abikorera mu Mujyi wa Muhanga bo basaba ko ibibazo by’ibura ry’umuriro bya hato na hato byakemurwa, kuko bavuga ko bikomeje kugira ingaruka ku mirimo yabo n’inyungu bakura mu bucuruzi.

Imiyoboro y’amashanyarazi yo mu mujyi wa Muhanga, ifoto:Kigali24

Ibitekerezo