Batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi no gukata insinga zigeza amashanyarazi mu ngo z’abaturage.

Aba bagabo bivugwa ko bari bazwi mu itsinda ryiyise “Abahigi”, bafashwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Kanama 2026, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru ko abaturage bo muri Jali bari bamaze igihe bataka ikibazo cy’abantu bakata insinga z’amashanyarazi. Ibyo bikorwa byatumaga zimwe mu ngo n’ibice by’uwo murenge bimara igihe mu mwijima.

Polisi ivuga ko ibura ry’amashanyarazi ryaterwaga n’ubwo bujura ritahungabanyaga imibereho y’abaturage gusa, ahubwo ryashoboraga no guha icyuho abandi bagizi ba nabi bakiba bitwikiriye umwijima.

Abafashwe babwiye Polisi ko bigeze gukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG). Banagaragaje ko ibyo bazi ku miyoboro y’amashanyarazi n’uburyo amapoto ateye ari byo bakoreshaga mu bikorwa bakekwaho.

Mu gihe cyo kubafata, basanganywe ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro iriho ibirango bya REG, amapense, inkweto, mubazi z’amashanyarazi zizwi nka cash power, imikandara ikoreshwa mu kuzamuka ku mapoto n’insinga z’amashanyarazi.

Polisi ikeka ko bambara imyambaro ya REG, bakabeshya abaturage ko ari abakozi bayo bari gusana cyangwa kugenzura amashanyarazi. Ibyo byatumaga babasha kuzamuka ku mapoto no gukuraho ibikoresho batabanje gukekwa.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bakekwa bafatwa. Yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga igihe babonye umuntu uzamuka ku ipoto cyangwa ukora ku muyoboro w’amashanyarazi, cyane cyane iyo batabanje kumenyeshwa ko hari ibikorwa bya REG biri gukorwa.

Yagize ati: “Bajye batanga amakuru aho bababonye, kuko ibi bishobora no kuba intandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano mu gace amashanyarazi yabuzemo.”

Polisi yanaburiye abaturage kwirinda abantu babizeza kubagezaho amashanyarazi ku giciro gito cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ivuga ko abatanga ayo masezerano bashobora kuba ari abatekamutwe bagamije kubambura amafaranga cyangwa kubiba.

Abacuruzi b’ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe na bo basabwe kugenzura inkomoko yabyo mbere yo kubigura. Polisi yavuze ko umuntu uzasanganwa ibikoresho nk’ibyo adashobora kugaragaza aho yabikuye ashobora gukurikiranwa nk’uwagize uruhare mu bujura cyangwa mu kugurisha ibyibwe.

Ingingo ya 182 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ishyira mu byaha kwangiza nkana ibikoresho by’itumanaho cyangwa iby’ingufu z’amashanyarazi bitari ibyawe. Uwabihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.

Polisi yibukije ko abafashwe bagifatwa nk’abakekwaho ibyaha kugeza igihe urukiko rubahamije icyaha burundu.

Bamwe mu batawe muri yombi na Polisi bazira kwangizaga ibikorwa by’amashanyarazi byo mu Murenge wa Jali. Ifoto: UkweliTimes

Ibitekerezo