Muhoozi yamaganye amasaha ntarengwa ku tubari

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ba nyiri utubari n’utubyiniro ari bo bakwiye kwihitiramo amasaha yo gufungura no gufunga ibikorwa bya bo, agaragaza ko icyo inzego z’umutekano zikwiye gushyira imbere ari ukurwanya urugomo n’imvururu.

Mu butumwa Gen Muhoozi yashyize ku rubuga rwa X ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, yavuze ko Abagande bafite uburenganzira bwo kwidagadura, mu gihe ibyo bakora bitabangamiye umutekano.

Yagize ati: “Amasaha yo gufungura no gufunga utubari n’utubyiniro agomba kugenwa na ba nyira byo. Icyo tutazihanganira ni imirwano n’urugomo urwo ari rwo rwose. Abagande bafite uburenganzira bwo kwishimisha.”

Mu bundi butumwa, Muhoozi yanavuze ko muri Uganda abantu bashobora kubyina no kunywa kugeza mugitondo, agaragaza ko ikibazo gikwiye kwitabwaho atari igihe abantu bamara mu myidagaduro, ahubwo ari imyitwarire ishobora guhungabanya umutekano.

Ahabanye na Minisitiri Balaam

Aya magambo ya Muhoozi aje nyuma y’ibyumweru bike Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Balaam Barugahara Ateenyi, atanze amabwiriza agena amasaha utubari n’ahandi hacururizwa inzoga bigomba gutangiriraho gukora.

Mu ibaruwa yo ku wa 11 Kanama 2026 yohererejwe abayobozi b’uturere, imijyi n’izindi nzego z’ibanze, Balaam yavuze ko utubari, ahanywerwa inzoga gakondo ya ‘Malwa’ n’ahandi hacururizwa inzoga bitagomba gufungura mbere ya saa cyenda z’amanywa (15:00) ku minsi y’akazi.

Minisitiri Balaam yavuze ko aya mabwiriza agamije kugabanya kunywa inzoga mu masaha ya mugitondo, guteza imbere umuco wo gukora no guhangana n’ibibazo birimo ubuzererezi, amakimbirane yo mu miryango n’ibyaha bishobora guterwa no kunywa inzoga nyinshi. Yanategetse ko inzoga zitagomba kugurishwa ku bana bari munsi y’imyaka 18.

Aya mabwiriza yari yateje impaka muri Uganda, aho bamwe mu bafite utubari n’abandi bakora mu rwego rw’imyidagaduro bagaragaje impungenge z’uko ashobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwabo. Hari n’abayobozi bayashyigikiye bavuga ko ashobora gufasha mu kongera umusaruro no kugabanya ibibazo biterwa no kunywa inzoga mu masaha y’akazi.

Amagambo ya Gen Muhoozi yongeye kubyutsa izi mpaka, kuko agaragaza imyumvire itandukanye n’amabwiriza yari yatanzwe na Minisitiri Balaam. Muhoozi ashyira imbere ko ba nyiri utubari bahabwa ubwisanzure bwo kugena amasaha y’akazi, inzego z’umutekano zikibanda ku gukumira imirwano, urugomo n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Muhoozi yavuze ko abafite utubari ari bo bagomba kugena amasaha yo gukinga no gukingura. Ifoto: Interineti

Ibitekerezo