Uganda: Abaganga bimenyereza bazajya bahabwa hafi 400,000Frw ku kwezi

Guverinoma ya Uganda yisubiyeho ku cyemezo cyari gutuma bamwe mu baganga bimenyereza umwuga batongera guhabwa agahimbazamusyi, yemeza ko buri wese wo mu cyiciro kiriho azajya ahabwa miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda ku kwezi, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 Frw.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Chris Baryomunsi, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Cyafashwe nyuma y’ibyumweru byinshi abaganga bimenyereza bagaragaza ko batishimiye politiki nshya yari ikubiye mu mabwiriza agenga uburezi n’amahugurwa mu rwego rw’ubuzima. Iyo politiki yanatumye bamwe muri bo bigaragambya.

Baryomunsi yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yasabye ko ingingo yavugaga ku kugabanya cyangwa guhagarika amafaranga ahabwa abo baganga iba isubitswe, bagakomeza gufashwa nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati: “Abaganga bose bimenyereza umwuga bo muri iki cyiciro bazajya bahabwa miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda nyuma yo gukurwaho imisoro.”

Politiki yari yateje impaka yateganyaga ko abize kaminuza bishyuriwe na Leta bakomeza guhabwa amafaranga yose, mu gihe abize biyishyurira bari guhabwa gusa amafaranga yo kubafasha kubona amafunguro.

Minisitiri Baryomunsi yasobanuye ko ubwo buryo bwo gutandukanya abaganga bitewe n’uwabishyuriye amashuri bwari bwateje impungenge n’umwuka mubi mu bimenyereza umwuga.

Guverinoma ya Uganda imaze kongera ibigo byakira abaganga bimenyereza bigera kuri 77. Muri byo hoherejwe abantu 2,490, barimo abaganga, abahanga mu by’imiti, abaganga b’amenyo, abaforomo n’ababyaza barangije kaminuza.

Amakuru yandi agaragaza ko amafaranga yose agenerwa buri wese mbere yo gukurwaho imisoro ari amashilingi 1,268,929, agasagamo hafi miliyoni imwe nyuma y’imisoro.

Inama y’Abaminisitiri yasabye Minisitiri w’Ubuzima gusuzuma iyo politiki no gutegura inyandiko irambuye ku bibazo by’abakozi mu rwego rw’ubuzima. Izagaragaza umubare w’abaganga Uganda ikeneye guhugura, uburyo bakwinjizwa mu kazi ka Leta n’imishahara ikwiye guhabwa abakora muri uru rwego.

Guverinoma yanakuyeho icyifuzo cyasabaga abanyeshuri biga ubuvuzi kubanza gukora igihe cyo kwimenyereza umwuga mbere yo guhabwa impamyabumenyi. Bazakomeza guhabwa impamyabumenyi nyuma yo kuzuza ibisabwa mu masomo, mu gihe kwimenyereza bizakomeza kuba icyiciro cyihariye gisabwa mbere yo kwemererwa gukora umwuga.

Baryomunsi yanatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima izakorana n’izindi nzego za Leta kugira ngo abaganga bimenyereza batawe muri yombi ubwo bigaragambyaga basabirwe kurekurwa.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko, Joel Ssenyonyi, yashimye kuba Guverinoma yisubiyeho, ariko avuga ko miliyoni imwe y’amashilingi idahagije bitewe n’izamuka ry’ibiciro.

Ssenyonyi yasabye ko amafaranga ahabwa abo baganga avugururwa kandi hagashyirwaho gahunda irambye itareba gusa icyiciro kiriho ubu. Yavuze ko abaganga bimenyereza bagomba gufashwa kuko batanga umusanzu ukomeye mu buvuzi bw’abaturage.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuzima mu Nteko, Julius Rude, na we yasabye ko amafaranga agenerwa abo baganga ashyirwa buri mwaka mu ngengo y’imari y’igihugu. Yasabye kandi ko bashakirwa amacumbi atekanye kandi yegereye ibigo by’ubuvuzi boherezwamo.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa, yasabye abaminisitiri kujya bamenyesha Inteko ibyemezo bikomeye byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri, aho kugira ngo abadepite babimenyere mu bitangazamakuru.

ABimenyereza umwuga w’ubuganga muri Uganda ubwo bigaragambyaga bashaka ko agahimbazamushyi kadakurwaho. (Ifoto: Howwe.ug)

Ibitekerezo