Museveni yategetse ko Anita Among arekurwa

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa, yategetse ko Anita Annet Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akurirwaho ingamba zamubuzaga kuva iwe, nyuma y’amezi arenga atatu yari amaze atemerewe kuva mu rugo rwe i Nakasero muri Kampala.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 25 Kanama 2026 na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni.

Nk’uko yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Muhoozi yavuze ko se, akunze kwita “Mzee”, yamuhaye amabwiriza yo kurekura Among.

Mu butumwa yanditse, yagize ati: “Mzee yantegetse kurekura AAA wari ufungiwe mu rugo. Ibyo na byo turabikora.” Ubusanzwe, AAA ni impine y’amazina Anita Annet Among.

Icyakora, nta tangazo ryihariye ryari ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Uganda risobanura niba iki cyemezo gisobanuye ko iperereza kuri Among ryahagaritswe cyangwa niba ubwisanzure bwe ari bwo bwonyine busubijwe.

Guhera muri Gicurasi 2026, Among ugikomeje kuba Umudepite uhagarariye abagore bo mu Karere ka Bukedea, yari yarabujijwe kuva mu rugo rwe. Ibi byakurikiye iperereza ku birego bya ruswa, gukoresha nabi ububasha no kunyereza amafaranga byavugwaga mu micungire y’Inteko Ishinga Amategeko.

Inzego z’umutekano zirimo Polisi, igisirikare n’ubutasi zasatse ahantu hatandukanye hafitanye isano na Among, harimo amazu yo mu duce twa Nakasero, Kigo na Ntinda ndetse no mu Karere ka Bukedea.

Mu gihe cy’iryo saka, Polisi yatwaye zimwe mu modoka ze zihenze, zirimo Rolls-Royce Cullinan bivugwa ko yari ifite agaciro ka miliyari 3.4 z’amashilingi ya Uganda, Range Rover, Mercedes-Benz, Lexus na Land Cruiser nk’uko The New Vision yabitangaje.

Byanavuzwe ko inzego z’umutekano zatwaye amafaranga, impapuro z’ubutaka n’izindi nyandiko zashoboraga kwifashishwa mu iperereza. Gusa, nta rukiko rwari rwahamya Among ibyaha bijyanye n’ibyo birego.

Daily Monitor yo yatangaje ko iperereza ry’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru wa Leta, IGG, ryibanze ku kugereranya umutungo Among yatangaje n’imitungo izwi ko afite. Raporo y’iryo perereza yashyikirijwe Perezida Museveni, ariko ibyari biyikubiyemo ntibyashyizwe ahagaragara.

Kuva muri Werurwe 2022, Among yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nyuma y’urupfu rwa Jacob Oulanyah. Ni we mugore wa kabiri uyoboye Inteko y’iki gihugu nyuma ya Rebecca Kadaga.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2026, amahirwe ye yo kongera kuyobora Inteko yaragabanutse nyuma y’uko ubuyobozi bwa NRM butamushyigikiye muri manda nshya. Nubwo yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, ku wa 4 Kanama 2026 yitabiriye inama y’Inteko hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma y’iminsi 83 yari amaze atagaragara mu bikorwa bya yo.

Icyemezo cya Museveni gishobora gusubiza Among ubwisanzure bwo kuva mu rugo no kongera kugaragara mu bikorwa bya politiki. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana niba azakomeza gukurikiranwa ku birego byari biri gukorwaho iperereza.

Ifoto y’Anita Among yegeranyijwe n’iya Museveni. Kigali24

Ibitekerezo