Nepal: Abapfiriye mu myuzure bageze kuri 734

Umubare w’abantu bamaze kwitaba Imana kubera imyuzure ikomeye yibasiye Nepal ukomeje kwiyongera, aho abayobozi bo muri icyo gihugu batangaje ko abantu bagera kuri 734 bamaze gupfa, mu gihe abarenga 2,400 bakiburiwe irengero.

Iyi myuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Gatatu, ikurikirwa n’imyuzure y’ako kanya n’inkangu byibasiye cyane uduce tw’imisozi, by’umwihariko hafi y’umupaka wa Nepal na Tibet.

Ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiburiwe irengero birakomeje, ariko ubutabazi bugenda biguru ntege kubera imiterere igoye y’uturere twibasiwe n’iki kiza ndetse n’imvura ikomeje kugwa.

Abashinzwe umutekano bagera ku 20,000 boherejwe mu bikorwa byo gushakisha no gutabara ku mupaka wa Nepal na Tibet. Umuryango w’Abibumbye (UN) wavuze ko imvura n’imisozi ihanamye biri gutuma kugeza imfashanyo ku baturage bagizweho ingaruka bigorana cyane.

Tibet na yo yibasiwe bikomeye

Ku ruhande rwa Tibet, ibitangazamakuru bya Leta y’Ubushinwa byatangaje ko abantu 16 bamaze kwemezwa ko bapfuye, mu gihe 546 bakiburiwe irengero.

Gusa kumenya neza uburemere bw’ibyangijwe n’iki kiza muri Tibet biracyagoye, mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero no kugenzura ibice byibasiwe bikomeje.

Hari kandi impungenge z’uko ikibazo gishobora kurushaho gukomera. Ibitangazamakuru bya Leta y’Ubushinwa byatangaje ko ku wa Gatandatu hagaragaye ikiyaga gishya cyafunzwe n’inkangu, kizwi nka barrier lake, ndetse inzego zibishinzwe zikaba zikomeje kugenzura niba gishobora guteza indi myuzure.

Mbere ya ho, ikindi kiyaga nk’iki cyari cyateje ubwoba ku mpande zombi z’umupaka, kubera impungenge z’uko amazi ashobora kurenga cyangwa gusenya inkombe za cyo, agateza indi myuzure ikomeye.

Hagati aho, imiryango y’ababuriwe irengero ikomeje gutegereza amakuru y’abayo. Umugore wo muri Australia ufite musaza we uri mu baburiwe irengero yavuze ko agifite icyizere cyo kumubona ari muzima.

Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, umubare munini w’abakiburiwe irengero uteye impungenge ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera.

Umwuzure muri Nepal wangije byinshi uhitana n’ubuzima bwa benshi. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo