Niger yashyizeho itegeko rishya rikakaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina, aho abahamijwe ibyo bikorwa bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 20 ndetse n’amande y’akayabo.
Iri tegeko rishya ry’amategeko ahana ibyaha ryatangiye gutegurwa ku butegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi muri Nyakanga 2023. Nubwo ryatangajwe ku mugaragaro muri Gashyantare 2026, ryongeye kuvugisha benshi nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari ibikorwa byo gufata abantu bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina.
Niger iyobowe na Jenerali Abdourahamane Tiani, ubutegetsi bwe bukaba buzwiho gushyira imbere ubusugire bw’igihugu no kurwanya ibyo bufata nk’ukwivanga kw’ibihugu by’amahanga mu ndangagaciro z’Abanyaniger.
Nk’uko iri tegeko ribiteganya, umuntu wese uzafatwa aryamanye n’uwo bahuje igitsina cyangwa wakoze igikorwa gifatwa nk’ikinyuranyije n’umuco n’amategeko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, ndetse agacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 100 z’amafaranga ya CFA.
Itegeko kandi riteganya ibihano nk’ibyo ku muntu wese wagerageza cyangwa wahindura igitsina yavutse afite mu buryo bw’ubukorano.
Ku bijyanye n’abashyingiranwa bahuje ibitsina, ibihano birushaho gukomera. Ababikora, ababihamya, ababitegura cyangwa abafasha amashyirahamwe n’amakipe aharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 20 ndetse bagacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 500 z’amafaranga ya CFA.
Muri Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubutabera wa Niger, Alio Daouda, yavuze kuri televiziyo ya Leta ko iri tegeko rishingiye ku ndangagaciro z’imibereho n’umuco by’Abanyaniger, ashimangira ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidahuye n’izo ndangagaciro.
Mu mwaka wa 2025, abakobwa babiri bo muri Niger bakatiwe igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyiswe “gukora ibikorwa bihonyora umuco mu ruhame”, icyaha cyari gisanzwe gikoreshwa mu gukurikirana abantu baryamana bahuje ibitsina.
Iki cyemezo cya Niger gikurikiye ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byamaze gukaza amategeko ajyanye n’abaryamana bahuje ibitsina. Burkina Faso yatangiye guhana ibyo bikorwa mu 2025, Ghana na yo iherutse gukaza ibihano, mu gihe Sénégal nayo yikubye kabiri imyaka y’igifungo ku bahamijwe icyo cyaha.
Niger ibaye igihugu cya kane muri ako karere gikajije amategeko kuri iki kibazo mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

© AP Photo
Ibitekerezo